Nyuma yo kumurekura adasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinye muri Kamena 2025, Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports yahise yerekeza muri El-Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo bivugwa ko yamutanzeho agera ku bihumbi 20$.
Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandunaye na Serumogo Ally wari uyimazemo imyaka ibiri n’igice. Ni nyuma y’umukino Murera yari imaze gutsindwa ibitego 4-0 na Al-Hilal SC mu mukino wa Shampiyona.
Amakuru UMUSEKE ukesha B&B Kigali FM, avuga ko uyu myugariro w’iburyo yatanzweho ibihumbi 20$. Mu kiganiro, ‘Sports Talk de Plateau’, bavuze ko Serumogo yafashemo ibihumbi 10$ mu gihe andi ibihumbi 10$ yahawe uwamufashije kubona ibaruwa imurekura [Release letter].
Ni amafaranga byavuzwe ko atigeze agera kuri konti za Murera, cyane ko atari yo yamugurishije. Aha ni ho bamwe bahereye bibaza ko Ally yaba yarakinnye umutwe iyi kipe yo mu Nzove kugira ngo abashe kujya gukomereza akazi muri iki gihugu.
Uretse kuba Rayon Sports yaratandukanye n’uyu myugariro, impande zombi zari zimaze iminsi zitarebana neza aho byageze aho uyu mukinnyi anatakaza umwanya ubanza mu kibuga.
Undi mukinnyi watangajwe na El-Merrikh SC Bentiu, ni Shaban Hussein Tchabalala wavuye muri Musanze FC atanzweho agera kuri Miliyoni 20 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.
Aba bombi bayisanzemo undi Munyarwanda, Ishimwe Saleh wayigiyemo mu mwaka ushize w’imikino. Undi Munyarwanda ukina muri Sudani y’Epfo, ni Muhire Kevin ukinira Jamus FC.





UMUSEKE.RW