Muhoozi yigambye ‘kwica’ abo mu ishyaka rya Bobi Wine, amuteguza kumuca ‘ubugabo’

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) , Gen. Muhoozi Kainerugaba, yigambye ko bishe abo yise ibyihebe byo mu ishyaka rya NUP rya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, amuteguza ko nawe ikintu cya mbere azamukuraho ari ubugabo bwe.

Ni mu butumwa bwinshi Gen Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

Gen Muhoozi wari wigarukiye ku rubuga rwa X aho akunze kunyuza ibitekerezo, yanditse ‘tweets’ nyinshi aha ubutumwa Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bob Wine uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda nyuma yo kugira amajwi 24,72% akurikiye Perezida Museveni wagize amajwi 71.6%.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye yandika ubutumwa avuga ko ahaye amasaha 48 Bobi Wine akaba yishyikirije polisi.

Gen Muhoozi yanditse ati “Kuri Kabobi [Izina yita Bobi Wine] umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi.”

Bobi Wine amaze igihe avuga ko yahunze iwe mu rugo akajya ahantu yizeye umutekano we.

Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yanditse ko kuva mu cyumweru cyashize bishe ibyihebe 22 byo mu ishyaka rya NUP risanzwe riyoborwa na Bobi Wine.

Ati “Ndasenga ngo uwa 23 azabe Kabobi.”

Yakomeje yandika ko ikintu cya mbere azakura kuri ‘Kabobi’ ari ubugabo bwe.

Robert Kyagulanyi nawe kuri X yasubije Muhoozi ko ‘azagaragara igihe azabishakira’, ubundi “we na se bamukorere icyo bashaka.”

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda
Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *