FERWAFA yamaganye abafana ba APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rifatanyije na Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, bagamaganye ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje iyo kipe na Al Merrikh SC.

Ni ibikubiye mu Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, nyuma y’uko mu mukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Al Merrikh SC warangiye ari 0-0, ku Cyumweru, nyuma yawo abafana ba APR FC bagaragaje ko batanyuzwe n’ibyemezo by’abafasifuzi.

Aba bafana bavugaga ko igitego batsinze kikangwa cyari cyo nta kurarira kwarimo.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho agaragaza ‘abafana ba APR FC bari ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru’, ibyo FERWAFA yise imyigaragambyo.

Mu itangazo FERWAFA yavuze ko ifatanyije na Rwanda Premier League, bamagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’uwo mukino.

Iti “Abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’Icyicaro cya FERWAFA. Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.”

Yibukije abakunzi b’umupira w’amaguru ko ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.

Iti ” Nk’abanyarwanda, umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane, nta na rimwe ukwiye kuba impamvu y’ubushyamirane.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yabwiye Radio Rwanda ko ikipe idashobora kwemera ko abafana bayo barangwa n’ikinyabupfura gike ku kibuga kuko binyuranye n’amahame yayo.

Ati “Umurongo ntarengwa ni ikinyabupfura. Uwaba yumva atari bushyigikire APR FC, Ikipe y’Ingabo kubera ikinyabupfura gike, ntiyaba ari umukunzi wa APR FC. Kujya ku cyicaro, iyo byageze aho biba byarenze urugero.”

Yasobanuye batari mu bantu bemera ko abakunzi n’abafana ba APR FC baba mu bateza umutekano muke, ko ari yo mpamvu bamenye ayo makuru bihutiye kwandika no gukebura abayobora amatsinda y’abafana ngo babimenye.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Bataniye Kuvugango Abasifuzi Basifuye Uyumukino Naba
    Rayon Ariko Ndagirango Mbakurire Inzira Kumurima Foot Ball Si Intambara . Njyewe
    Seventy Info@Email.com Ndagirango Mbabwireko Nkwate Nka Bakunzi Bikipe Ya Rayon Sports Twitandukanyije Nibyo Abakunzi Bikipe Ya APR FC Batangaje .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *