Ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga byatangiye guhabwa ibirango by’ubuziranenge

RWANDA: Abikorera mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga batangiye guhabwa ikirango cya ‘Digital Trust Seal’ cyongera icyizere ku bicuruzwa byabo, ibibafasha kugeza serivisi batanga ku masoko mpuzamahanga nta nkomyi.

Iki kirango cyashyizweho binyuze mu bufatanye bwa ICT Chambers na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Muri ‘Digital Business Summit Week’ hagaragajwe ko iki kirango kigamije kugaragariza abafatanyabikorwa n’abakiliya ko ibigo byahawe iki cyemezo bitanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge.

Icyo kirango gihabwa umuntu ku giti cye cyangwa ikigo kibisabye, nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse bukorwa n’inzego zibishinzwe harebwa niba usaba yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo birango ku bufatanye bwa RWSQT na ICT Chambers Robert Ford Nkusi yagize ati: “Uretse no mu bucuruzi, iyo ufite icyo kirango biha icyizere amasosiyete atandukanye ashaka gushora imari mu mishinga yawe, bigatuma mubasha gukorana.”

Yagaragaje ko kugeza ubu iki kirango kimaze guhabwa sosiyete 16 ziri mu byiciro bine, birimo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi n’imari.

Ati: “Kugira ngo uhabwe iki kirango, ugomba kuba ufite ibyangombwa bijyanye na serivisi utanga, imiterere ya sosiyete y’ubucuruzi, abakozi n’ubumenyi bwabo mu gutanga serivisi zinoze.”

Nkusi yatangaje ko kugeza ubu RSB ari yo itanga iki kirango, mu gihe igenzura n’isuzuma ry’ibigo bigihabwa rikorwa na ICT Chambers.

Umuyobozi Mukuru wa ICT Chambers, Ntare Alex, yavuze ko gutanga ‘Digital Trust Seal’ byitezweho guteza imbere ubucuruzi no kuzamura isura y’Igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iki kirango rero kiradufasha kugaragariza icyizere cy’ibicuruzwa byacu abaguzi, baba abo mu Rwanda cyangwa abo mu mahanga, bityo urujijo ruveho. Ibyo kandi bizadufasha kwagura amasoko hirya no hino ku Isi”.

Gusa yasobanuye ko kutagira iki kirango bitavuze ko ikigo kitemerewe gukora ubucuruzi, ahubwo ko icyo kirango cyongera icyizere cy’abakiliya ku kigo.

Mporanzi Samuel, umukozi ushinzwe Imicungire y’Ireme n’Icyemezo ku Buziranenge muri RSB, yavuze ko guhanga ibishya bidafite ibipimo by’ubuziranenge bidatanga umusaruro wifuzwa ku gihugu.

Yahamije ko ibirango bya Digital Trust Seal byemewe ku rwego rw’isi, bigafasha kugabanya ibyago, kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko, no kwagura amahirwe yo kugera ku masoko.

Iki kirango gitangwa mu bihugu bigera kuri 73 ku Isi, u Rwanda rukaba ari urwa 68 gikoreramo kuva mu 2023.

Nkusi yakanguriye ibigo bitandukanye gusaba iki kirango cy’ubuziranenge
Umuyobozi Mukuru wa ICT Chambers, Ntare Alex
Mporanzi Samuel, umukozi ushinzwe Imicungire y’Ireme n’Icyemezo ku Buziranenge muri RSB

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Byaba ari byiza rwose haricyo byafasha local companies to access global market,None se nibiki njyendarwaho kugirango uhabwe urwo ruhushya, icya 2 nyuma ya certifica niki ubwacyo izarengera abayikoresha niba company zikorera local , global target yaba ari iyihe local company turacyafite imbogamizi nini kubyo dukeneye nka company ziri local kugirango tujye on global market kandi ntago byitabwaho urugero kugirango local company izamenye ko igomba kuba ifite A D-U-N-S Number (Data Universal Numbering System) ibashe ko operating global cg kuba habaho system payment yoroshye hadakorejwe uburyo bwa SWIFT ibi biri mubyibanze bikenewe sinzi niba iyo certificate izajya iba ukubiyemo ibyo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *