Abafana ba APR FC basohowe muri Stade ku ngufu

Nyuma yo kutishimira imisifurire y’umukino wahuje APR FC na El-Merrikh SC ubwo amakipe yombi yanganyaga 0-0, abafana b’ikipe y’Ingabo banze gusohoka muri Stade Amahoro, bisaba imbaraga z’umurengera z’inzego z’Umutekano.

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino ukomeye w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda iri kugana ku iherezo ry’imikino ibanza.

Amakipe yombi yatangiye umukino agaragaza inyota yo kubona amanota yuzuye azifasha kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, n’ubwo zombi ziri mu ziyoboye Shampiyona by’agateganyo.

N’ubwo iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ku munota wa 86 APR FC yari yabonye igitego ku ishoti ryatewe na Dauda Yussif ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aimé Aristote avuga ko habayeho kurarira.

Ubwo iki gitego cyari kimaze kwangwa, umusifuzi wo mu kibuga hagati, Twagirumukiza Abdoul Karim, yegereye Jabo maze bagirana ikiganiro gito kuri iki cyemezo ariko birangira igitego cyanzwe n’ubundi.

Abafana ba Nyamukandagira, bahise batangira kuririmba bati “umufana wa Rayon Sports, yariye, ubutabera, ntaho tujya, ni ibisambo, aziyahura, birakabije.”

Na nyuma y’uko umukino wari urangiye, aba bafana banga kuva muri Stade mu gihe cy’iminota 30 bari kuririmba izo ndirimbo, bisaba ko haza inzego z’Umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zari zicunze umutekano ku kibuga, babasohora ku ngufu.

Na nyuma yo kugera hanze ya Stade, aba bafana bakomeje muri iyi njyana aho bagaragaza ko bakorewe akarengane, bati “akarengane” n’amarangamutima yabo.

Ntibyagarukiye aho gusa kuko bakomereje ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo na ho bahagaragarize “akarengane” kabo.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, byatumye APR FC igira amanota 33 ku mwanya wa gatatu nyuma y’imikino 16 ya Shampiyona y’u Rwanda imaze gukina. Iyi kipe isigaje Al Hilal SC mu mukino uteganyijwe tariki ya 17 Gashyantare 2026.

Abafana ba APR FC byasabye izindi mbaraga ngo basohoke muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *