Nize kugira umutima ukomeye! Urwibutso rwa Angelique muri AS Kigali

Nyuma y’imyaka icyenda ari muri AS Kigali WFC, Umwizerwa Angelique uzwi ku izina rya ‘Rooney’, yatandukanye na yo yerekeza muri Police WFC, avuga ko muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yahigiye byinshi birimo kugira umutima ukomeye.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo Umwizerwa Angelique yahawe ibaruwa imwemerera gutandukana na AS Kigali WFC yafataga nko mu muryango we nyuma y’imyaka icyenda ayikinira.

Guhabwa iyi baruwa [Release letter], byari bisobanuye ko umubano bari bafitanye ushyizweho akadomo. Bivugwa ko Rooney yamaze kwerekeza muri Police WFC izamushyira mu bo izifashisha mu mikino yo kwishyura.

Mu kiganiro kigufi uyu mukinnyi yahaye UMUSEKE, yavuze ko hari byinshi azibukira kuri AS Kigali WFC birimo ibikombe batwaranye, ibihe byiza n’ibibi banyuranyemo muri icyo gihe cyose yahamaze.

Angelique yakomeje avuga ko kimwe mu bikomeye yahigiye, ari ukugira umutima ukomeye urimo kwihangana byo ku rwego rwo hejuru, cyane ko iminsi ye ya nyuma muri iyi kipe itamubereye myiza.

Ati “AS Kigali WFC nayigiyemo ibintu byinshi cyane, nko kwihangana no kugira umutima ukomeye.,”

Umwizerwa yakomeje avuga ko iyi kipe ayifiteho byinshi yavuga ariko igikomeye cyane muri byo ari uko yahungukiye ubwenge bwamugejeje ku gutangira kwigira gutoza umupira w’amaguru.

Ati “Nishimira ko nabashije gukorera Licenses zose mfite ari ho nturuka [ari ho nkina].” Muri make hanyigishije ubwenge bwinshi.”

Kimwe mu bindi uyu mukinnyi atazibagirwa mu buzima bwe, ni uburyo aho bambariye inkindi bageze aho bahambarira ubucokero kugeza ubwo ikipe nka AS Kigali WFC yatsindaga ibitego byinshi, yageze aho na yo ubwayo yinjizwa ibitego umunani mu izamu rya yo.

Umwizerwa yaje muri iyi kipe avuye muri Remera Rukoma WFC. Yakinnye amarushanwa Nyafurika ya CECAFA iyi kipe yakinnye mu myaka itandukanye. Yagiye kandi ahamagarwa mu kipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye.

Angelique yabanzagamo ubwo ikipe ye yakinaga imikino ya CECAFA 2023 muri Uganda
Ari kumwe na AS Kigali WFC, Umwizerwa yegukanye ibikombe bitandukanye
Rooney yakiniye AS Kigali WFC imikino myinshi ikomeye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *