Nyuma y’urugendo rurerure rwa Shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], imikino ya ½ iratangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026.
Muri Kanama 2025, ni bwo hatangiye Shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2025-26. Nyuma yo kubanza guhatana mu matsinda, iyi Shampiyona igeze muri ½.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ni bwo hatangira imikino ya ½. Uhanzwe amaso na benshi mu Cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A], ni uza guhuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [Statistique] n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC].
Aya makipe yombi araza guhurira kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda n’igice z’amanywa. Ikindi gikomeza uyu mukino, ni uko amakipe yombi atozwa n’abatoza basanzwe bazwi muri Shampiyona y’u Rwanda.
RBC FC itozwa na Banamwana Camarade utoza Bugesera FC mu gihe Statistique itozwa na Mubumbyi Adolphe ‘Igor’ utoza Kamonyi FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Undi mukino wa ½ uteganyijwe muri Catégorie A mu mupira w’amaguru, ni uhuza Immigration FC [DGIE] vs Minecofin [15h30, IPRC-Kigali].
Mu Cyiciro cy’Abakozi bafite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B], Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi [RTDA] kiraza gucakirana n’ikipe y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB] Saa Cyenda n’igice ku kibuga cyo ku Ruyenzi.
Uretse umupira w’amaguru, no mu mikino y’amaboko bageze aho rukomeye, aho bageze muri ¼. Mu Cyiciro y’abagabo, RRA iraza guhura na RTDA Saa Cyenda z’amanywa ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu gihe Minisiteri y’Ubuzima iza kuba icakirana na CHUB ku kibuga cya St. Famille Saa Kumi z’amanywa.
Muri Catégorie A mu mukino wa Volleyball, hateganyijwe umukino umwe uza guhuza DGIE na Rwandair Saa Cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya EACC giherereye i Masaka.
Muri Basketball mu Cyiciro cy’Abagore, REG ikinamo abarimo Mugwaneza Charlotte ukinira APR WBBC n’ikipe y’Igihugu, iraza kuba ihura na RBC Saa Cyenda z’amanywa kuri St. Famille.
Muri Basketball mu Cyiciro cy’Abagabo, Gasabo D3 iraza kuba yisobanura na CHUB Saa Cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya Engeering Com.
Mu Cyiciro cy’Ibigo by’abakozi byigenga, hateganyijwe umukino umwe mu mupira w’amaguru uzakinwa ejo, tariki ya 17 Mutarama 2026, uzahuza CCI na SKOL Saa yine z’amanywa ku kibuga cyo ku Ruyenzi.
Umwaka ushize, Ikigo cya RBC cyihariye ibikombe aho cyegukanye icy’umupira w’amaguru, Basketball n’icya Volleyball mu Cyiciro cy’Abagore.


UMUSEKE.RW