Nyamagabe: Abahinzi borozi bo mu Karere ka Nyamagabe bahawe amakuru yuzuye kuri ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ izwi gusa nka “Tekana”, hari bamwe bari bahawe amakuru atari yo ko kwishyurwa ayo mafaranga bigorana, bamenye ukuri.
Mu cyumba kinini giherereye mu nyubako iri hafi y’umurenge wa Gasaka, hatanzwe ubuhamya bw’abamaze guhabwa amafaranga y’ubwishingizi ku matungo yabo yishwe n’indwara, no ku bihingwa byangijwe n’ibiza mu myaka itandukanye.
Muri ubu bukangurambaga, abakozi ba RAB, ku bufatanye n’Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’abo mu Mirenge ikagize, bahurije hamwe abahinzi borozi bari muri gahunda ya ‘Tekana’ n’abafite amakuru makeya harimo n’ibihuha babwirwaga kuri iyi gahunda.
Ruribikiye Frodouard wo mu Murenge wa Musebeya avuga ko bamwe mu batarumva akamaro ka Tekana urishingiwe muhinzi mworozi, bababwiraga amakuru ko abapfushije amatungo yabo n’abangirijwe ibihingwa badashumbushwa ahubwo ari amayeri ibigo by’ubwishingizi bikoresho bigamije kwambura abaturage amafaranga yabo.
Ruribikiye akavuga ko ubuhamya bufatika ku bahawe amafaranga bigiye gutuma benshi mu bahinzi borozi binjira badashikanyije muri Tekana.
Ati: ”Twumvaga ko kwishyurwa binyura mu manza, ubu buhamya butinyuye abatari bakeya.”
Yongeyeho ati: ”Numvise ubuhamya bw’abahinzi bahawe miliyoni 60 y’u Rwanda n’undi muturage ku giti cye wishyuwe Frw 300,000.”
Sinzarihuga Célestin umuhinzi w’ibirayi n’ibigori wo mu Murenge wa Kitabi yabwiye UMUSEKE ko mu mwaka wa 2020 mu gihembwe cya kabiri, haguye imvura y’amahindu yangiza imyaka ye, ariko kuba yari mu bwishingizi bitigeze bimutera igihombo kuko yahise yishyurwa ibijyanye n’ibyangijwe.
Ati: ”Mu mafaranga nkura mu musaruro w’ibirayi n’ibigori, mbanza kuvanamo ay’ubwishingizi ibindi bikabona gukurikiraho.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thadée avuga ko mu nteko z’abaturage no mu nama nk’izi batanga ubutumwa bwa gahunda ya Tekana abenshi bakayumva bakiyandikisha ari benshi.
Ati: ”Abo twahuye uyu munsi barenga 300 barageza ubutumwa kuri bagenzi babo.”
Habimana yavuze ko hari bamwe muri aba bari basanganywe amakuru atuzuye kuri iyi gahunda, inama ikaba ihumuje banyuzwe.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe yerekana ko ibipimo by’ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa bigeze hejuru ya 50%.
RAB ikavuga ko Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere mu baturage bari muri Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.