Umushoramari ukomeye mu gutanganya ibikomoka ku mpu yasuye ab’u Rwanda

Mu rwego rwo kwagura ishoramari mu bikomoka ku mpu, umunyamisiri Hesham Gazar, inzobere mu bushabitsi bw’inganda zitunganya impu, yasuye abakora n’abatunganya impu bibumbiye muri Rwanda Leather Association.

Uyu mushoramari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Leather and More Company yakiriwe na Kamayirese Jean d’Amour uyobora Rwanda Leather Association.

Yagiranye ibiganiro n’abagize Rwanda Leather Association bigamije kurebera hamwe uko hashyirwaho ishoramari rihamye mu gutunganya impu ziva ku matungo magufi n’amaremare mu Rwanda.

Bwana Hesham Gazar yatangaje ko afite icyifuzo cyo gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo gutunganya ibikomoka ku mpu.

Ati: “Nzatanze igisubizo vuba, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, ariko ntibizarenga ibyumweru bine. Nzava mu Rwanda ntanze umurongo uhamye w’imikoranire.”

Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, yavuze ko uku gusurwa n’abashoramari b’abanyamahanga ari umusaruro wa politiki nziza igihugu gifite mu guteza imbere ishoramari.

Ati:“Turateganya gukorana na bo mu gushyiraho uruganda rutunganya impu, bityo Abanyarwanda bambare ibikorerwa iwacu.”

Kamayirese yatangaje ko iri shoramari ryitezweho kongera umusaruro mu rwego rw’impu, guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubumenyi mu nganda no kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere ry’inganda n’iterambere rirambye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *