Haruna Ferouz ashobora gutandukana na Rayon Sports

Nyuma y’umwuka mubi ukomeje kugaragara muri Murera, umutoza wa Kabiri wungirije, Haruna Ferouz yayisabye ko basesa amasezerano bari bafitanye.

Amakuru yo gusohoka kwa Haruna muri Rayon Sports, yatangiye kuvugwa nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi cya Super Coupe 2025.

Bivugwa ko uyu mutoza agomba guhabwa imishahara y’amezi abiri ubundi bagatandukana nta ruhande rujyanye urundi mu nkiko.

N’ubwo iyi kipe yo mu Nzove itarabitangaza kuko itegereje kubanza gukemura ibyo guhabwa imishahara Ferouz bamugomba, andi makuru ahamya ari ikibazo cy’igihe gusa bigatangazwa kuko bamaze gutandukana byo byamaze kuba.

Ferouz yari yasinyiye Rayon Sports muri Kamena 2025 ariko atangazwa muri Nyakanga 2025 aho yari muri babiri bari bungirije Afahmia Lotfi wari umutoza mukuru.

Mbere y’uko aza mu Rwanda, uyu mutoza wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe, yabanje gutoza amakipe arimo Vital’O FC, Burundi Sport Dynamik na Flambeau du Centre zose z’iwabo i Burundi.

Ni ikibazo cy’igihe gusa ubundi Rayon Sports igatangaza ko yatandukanye na Haruna Ferouz

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *