Rwanda: Abana barenga miliyoni barererwa mu ngo mbonezamikurire

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), kigaragaza ko ubu mu Rwanda abana barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100, bahabwa serivisi z’imbonezamikurire baziherewe mu ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) kuva ku ziri mu ngo kugera ku ziri aho ababyeyi bakorera.

Byagaragajwe kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga inama igamije kwigira hamwe icyakorwa mu gukomeza kunoza serivisi mbonezamikurire zihabwa abana bato, ifite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere serivisi mbonezamikurire y’abana bato duhanga udushya”.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije i Kigali inzego zitandukanye zigira uruhare mu mitangire ya serivisi mbonezamikurire ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta bafite ibikorwa byo muri urwo rwego.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), kivuga ngo mu ngo mbonezamikurire z’abana bato hatangirwa serivisi zirimo; Imirire myiza y’ umwana n’umugore utwite, ubuzima bw’umwana n’umugore utwite; isuku n’Isukura, uburere buboneye, umutekano w’umwana no kumurinda ihohoterwa ; gutegura umwana kwiga no kumukangura ubwonko, byose bihabwa umwana ugisamwa kugeza ku myaka itandatu.

Imibare ya NCDA igaragaza ko ubu abana 1,165, 384 bahabwa serivisi z’imbonezamikurire mu ngo mbonezamikurire 32, 205 ziri mu Gihugu hose.

Izi zirimo 79.1% ziri mu ngo aho ababyeyi mu midugudu bashobora kwishyira hamwe, mu matsinda y’ingo ziri hagati ya 10 na 15 bakagena urugo abana babo bari munsi y’imyaka itandatu bajya bahuriramo, bakajya ibihe byo kwita kuri abo bana.

Hari izindi ngo mbonezamikurire ziri mu bigo by’amashuri zingana na 12.2%, 7.4% ziri ahantu runaka hatoranyijwe nko mu kazi n’aho ababyeyi bakorera.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagaragaje ko ari intambwe yo kwishimira kuko abana barererwa mu ma ECD bagenda biyongera ariko na serivisi zihatangirwa zigomba kwiyongera.

Ati “Ni byiza ariko birasaba ko tunibaza ngo tubaha serivisi zimeze zite? Twanakwishimira ko tumaze kugabanya igwingira kugeza kuri 27% tuvuye kuri 33% mu myaka itanu ishize.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hatangirira ku mwana muto, bityo akwiriye kwitabwaho.

Ati “U Rwanda rwashyize imbonezamikurire y’abana bato mu nk’inkingi z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu kuko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ariyo yubaka ubwonko bwe, niyo yubaka imyitwarire ye n’ubushobozi bwo kwiga, ubushobozi bwe bwo kubana n’abandi n’ibindi bizamuranga mu buzima bwe.”

Minisitiri Consolée yavuze ko gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ihura na gahunda zo muri NST2, gahunda z’icyerekezo cya 20250 ndetse n’intego z’iterambere rirambye na gahunda ya Afurika yunze Ubumwe ya 2063.

Yagaragaje ko kuva mu 2016 ubwo hashyirwagaho politiki y’imbonezamikurire y’abana bato yatanze umusaruro mwiza urimo; kwiyongera kw’ingo mbonezamikurire z’abana bato, ubu abana bose bakaba bashobora kuhabonera serivizi zihatangirwa, hubatswe ubushobozi bw’ababyeyi ndetse n’abandi batanga ubumemyi bw’imbonezamikurire y’abana bato.

Ati “Nubwo hari ibyo twishimira twagezeho ntabwo turagera iyo tujya. Ireme rya serivisi zitangwa mu ngo mbonezamikurire ziracyafite kunozwa. Ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa mu ngo mbonezamikurire ntibiragera kuri bose.”

Akomeza agira ati “Ababyeyi bose ntibarabona amakuru abaha ubumenyi bwo guhindura imyitwarire ijyanye no kurera umwana twifuza. Turacyabona kandi uruhare ruto rw’imiryango mu mikurire y’abana.”

Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira mu bana cyageze kuri 27% mu 2025, kivuye kuri 33% mu 2020.

Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzaba yagezeho mu myaka itanu kuva mu 2024, harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) ku nzego zose.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, avuga ko ECD zitanga umusaruro
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *