Ingabo z’u Rwanda zagiye gusana Jamaica

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zohereje itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi (military engineers) muri Jamaica, aho bagiye gufasha icyo gihugu mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga.

Aba basirikare bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse ko aba basirikare bagiye muri Jamaica, igihugu cyo mu birwa bya ‘Caraïbes’, mu rwego rwo gufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi.

Iti “Izi Ngabo zoherejwe muri iki gihugu hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.”

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’ indege cya Kigali berekeza muri Jamaica, aba basirikare bahawe impanuro na Brigadier General Faustin Tinka, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.

Yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubu bufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa.” Yabibukije ko igihe cyose bakwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro za RDF.

Hurricane Melissa ni inkubi y’umuyaga yibasiye ibirwa bya Caraïbes mu mpera z’Ukwakira 2025, igira ingaruka zikomeye muri Jamaica, byatumye hatangizwa ibikorwa bigari by’ubutabazi mu gihe igihugu kiri guhangana no kongera kwiyubaka.

U Rwanda na Jamaica ni ibihugu bimaze kubaka umubano ushingiye ku bufatanye n’amasezerano yasinywe.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Jamaica muri Mata mu 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije gukomeza gushimangira umubano arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Muri ayo masezerano yasinywe, harimo ingingo zigena ko u Rwanda na Jamaica bizagirana ubufatanye mu buryo bw’ishoramari mu buhinzi, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda (Special Economic Zones), guteza imbere inganda n’ubwikorezi.

Hari kandi amasezerano agamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, guteza imbere serivisi zigamije gufasha urubyiruko, kuzamura urwego rw’ubuzima, guteza imbere urwego rw’ingufu n’ikoranabuhanga.

itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi (military engineers) berekeje muri Jamaica
Zasabwe kurangwa n’indangagaciro za RDF
Zagiye hashingiwe ku masezerano hagati y’ibihugu byombi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *