Sheikh Bahame Hassan yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan, wari umaze iminsi afunzwe, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Uwo mwanzuro w’Urukiko watangarijwe mu isomwa ry’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Mutarama 2026.

Ku wa 8 Mutarama 2026, nibwo yaburanye mu muhezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego buvuga ko ku wa 19 Nzeri 2022, Urwego rw’Igihugu rwakiriye amakuru ko Sheikh Bahame Hassan uyobora ikigo Ngororamuco cya Gitagata asambanya abakobwa bahagororerwa abizeza ibyiza.

Buvuga ko yabizezaga ko nibasohoka muri icyo kigo azabaha amafaranga y’igishoro, kubarekura igihe kitaragera ariko n’ababyanga ngo akabakangiza kuzamuteza Polisi agahabwa ibindi bihano.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, we akavuga ko nta mukobwa yigeze asambanya, akaburana asaba kurenganurwa.

Urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, rutegeka ko ahita afungurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.

Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *