Tshisekedi akomeje ingendo zo gushakisha akabaye ingume muri Congo

Perezida Felix Antoine Tshisekedi nyuma yo gusura Angola mu minsi yikurikiranya, yageze muri Togo mu rwego rwego rwo gushakisha amahoro akomeje kuba ingume muri Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa, byavuze ko Felix-Antoine Tshisekedi, yageze muri Togo kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama, 2026 ku butumire bwa Perezida w’Inama iyoboye Togo, Faure Gnassingbé.

Faure Gnassingbé ni Umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe mu bibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo nk’uko ubutumwa bwashyizwe kuri X yahoze ari Twitter bubivuga.

Perezida Tshisekedi asa n’uwateye umugongo ibiganiro by’i Doha muri Qatar byari bimaze gufata umurongo hagati y’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’inyeshyamba za AFC/M23 akaba ashaka ko hatangira ibindi biganiro muri Angola, nubwo ariho inzira y’ibiganiro yari yatangiriye.

Muri Angola hategerejwe abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika bo mu nama yitwa CENCO, n’abo mu itorero ECC batumiwe na Perezida João Lourenço mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku mushinga mushya w’ibiganiro by’amahoro muri Congo.

Perezida Tshisekedi yemeye ko CENCO na ECC bagira uruhare mu biganiro bigamije amahoro muri Congo ariko ntibababe ari bo babitegura.

https://umuseke.rw/2026/01/afc-m23-yasabye-ibisobanuro-nyuma-yo-gutumirwa-i-luanda/

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *