Kiyovu Sports yanyagiye Gicumbi FC – AMAFOTO

Mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC ibitego 4-1, ifata umwanya wa Kane n’amanota 26.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Urucaca rwari rwasuye Gicumbi FC kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa.

Kiyovu Sports yari yaruhukije Ishimwe Jean Rène, Rwabuhihi Placide, mu gihe yari yagaruye Rismo na David ukina mu busatirizi.

Ni umukino utagoye Urucaca, rwabanje kubona igitego ku munota wa 14 cyatsinzwe na Mutunzi Darcy ariko Gicumbi FC ntiyatinze gusubiza kuko ku munota wa 27, Lola Kanda Moïse yahise abona igitego cyo kwishyura.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ariko Urucaca rugaruka mu gice cya Kabiri ruri hejuru.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Niyo David yahise atsindira Kiyovu Sports ibitego cya Kabiri ku munota wa 46 ku mupira mwiza yari ahawe na Chérif Bayo.

Kiyovu Sports yabaye nziza muri uyu mukino, yongeye kubona izamu ku munota wa 63 ku gitego cyatsinzwe na Rukundo Abdulrahman nyuma y’uburangare bwa Ahishakiye Hértier wari mu izamu rya Gicumbi FC.

Ubwo umukino wari ugeze Ku munota wa 65, Haringingo yahise akora impinduka, akuramo rutahizamu, Fidali wasimbuwe na Sandja Bukayo Moïse.

Gicumbi FC itari nziza uyu munsi, yongeye gutsindwa igitego ku munota wa 84 cyatsinzwe na Sandja Bulaya Moïse ku mupira yatsindishije ukuguru kwe kw’imoso.

Urucaca rwasaga n’urusoje umukino, rwakomeje guhererekanya neza umupira rwabaga rufite, kugeza iminota 90 irangiye rutahanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’ibitego 4-1.

Ni amanota yatumye iyi kipe ifata umwanya wa Kane n’amanota 26 inyuma ya Al-Merrikh SC ifite 29 ku mwanya wa Gatatu.

Sandja Bulaya ni we washyizeho umupfundikizo
Fidali yagoye cyane ba myugariro ba Gicumbi FC
Mutunzi Darcy ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Ibyishimo bya Niyo nyuma y’igitego
Ni Gicumbi FC yagowe n’uyu mukino
Urucaca rwahise rufata umwanya wa Gatatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Needed to create you that little bit of observation to say thank you yet again regarding the wonderful strategies you have discussed in this case. It’s certainly wonderfully open-handed of people like you to grant unhampered what some people would have made available for an ebook to help with making some money on their own, even more so now that you could have done it in the event you wanted. The concepts additionally served to be the great way to comprehend other individuals have a similar passion just like my personal own to figure out a great deal more when considering this problem. I believe there are lots of more pleasurable situations in the future for people who scan your website.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *