U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rw’Indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatite B) ku bana bakivuka, mu rwego rwo kubongerera ubudahangarwa bubarinda kwandura iyi ndwara no kuzahazwa na yo.
Ni ibikubiye mu Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Iryo tangazo ryavugaga ko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B, ari indwara ikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Abantu benshi bafite iyi ndwara bakaba barayandujujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.
RBC iti ” Iyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima (urushwima) ndetse na kanseri y’umwijima.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyasobanuye ko uru rukingo ruzajya rutangwa bitarenze amasaha 24 ku bana bakivuka mu kubongerera ubudahangarwa bubarinda kwandura iyi ndwara no kuzahazwa na yo.
Iti “Guha umwana urukingo akimara kuvuka ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.”
RBC yasobanuye ko kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.
Mu Isi yose habarurwa abantu basaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B idakira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko buri mwaka, iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni imwe ahanini bitewe na kanseri ndetse n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abantu bafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana na 0.26%.
U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guhashya indwara y’umwijima ahanini binyuze muri gahunda zisanzwe z’ikingira, gusuzuma abantu benshi no kuvura iyi ndwara ku buntu, ndetse Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura iyi ndwara bitarenze mu 2030.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Ese umuntu mikuru we yakwikingiza iyi ndwara ate ?