Rwanda: Impunzi z’Abanye-Congo zigaragambije zamagana Gen. Ekenge wa FARDC

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zakoze imyigaragambyo y’amahoro, zivuga ko igamije kwamagana amagambo y’urwango avugwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi myigaragambyo yabaye mu mahoro ku wa Kane no ku wa Gatanu, (tariki ya 01- 02 Mutarama 2026), yabereye mu nkambi zirimo; iya Mahama mu Karere ka Kirehe, Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, Kiziba mu Karere ka Karongi, Mugombwa muri Gisagara n’ahandi.

Abayobozi b’izo nkambi bavuze ko imyigaragambyo igamije kwamagana amagambo aherutse kuvugwa na Gen Maj. Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu wahagaritswe kuri izo nshingano, wavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) amagambo arimo ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo abo mu bwoko bwe abita benewabo bakaba ari bo abyarana na bo.

Nsengamungu Abel Methode, Perezida w’Inkambi ya Kiziba ibamo abarenga ibihumbi 14, yavuze ko bahisemo kwihuriza mu rugendo ngo bereke amahanga ko bamaganye amagambo avugwa n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Tumaze imyaka 30 mu nkambi ya Kiziba ariko ikitubabaza cyane ni ukubona Leta ya Congo, aho kugira ngo bashyire imbaraga zo kugira ngo dutahe ahubwo bagakomeza guhembera urwango, bagaragaza ukuntu banga Abatutsi.”

Akomeza agira ati “Ikintu nyamukuru cyatumye tubyuka twamagana Leta ya Congo, ni ijambo riherutse gukoreshwa n’umuvugizi w’Ingabo [Gen Maj Sylvain Ekenge], kandi ririya jambo yakoresheje ni Leta yamutumye kuko ni umuvugizi w’Ingabo, avuga ko nta Mutustikazi wemerewe gushakana n’Umunye-Congo.”

Nsengamungu yavuze ko Leta ya Congo yajijishe amahanga ikavuga ko ihannye Gen. Ekenge kandi ari ukuyobya amahanga.

Ati “Iyo bitaba kujijisha, baba bagaragaza imbaraga bashyiramo kugira ngo Abatutsi bahungiye mu bihugu bitandukanye babashe gutaha. Niba baramuhagaritse kuki nta butabera bashyizeho ngo twumve banamufashe?”

Tariki ya 24 Nyakanga 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amasezerano yashyizweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia.

Hari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri ifite ishingiro mu masezerano mpuzamahanga atandukanye, ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’Abanyarwanda ziri muri Congo, n’iz’Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Perezida w’Inkambi ya Kiziba yavuze ko nta cyizere bafite cyo gusubira mu gihugu cyabo kuko icyatumye bahava kigihari.

Ati “Amasezerano agaciro kayo ni akahe? Niba bamara kuyasinya bagera mu Gihugu bakongera bagahagara ku mateleviziyo bavuga ko Umututsi atari umuntu?”

Nyirabwiza Valentine wageze mu Rwanda afite imyaka itatu, akaba ubu afite imyaka 33, yavuze ko ubwo bumvaga Gen Maj Sylvain Ekenge avuga ko gushaka Umutsikazi ari ukwitonda bumvise ko hagamijwe kubaheza no kubangisha abandi.

Ati “Icyo twasaba ni uko Leta n’amahanga batuvugira.”

Katabeshya Vital uba mu nkambi ya Kiziba na we yavuze ko ibyavuzwe na Gen Maj Sylvain Ekenge byabateye ubwoba kuko ari urwango ruri gukwirakizwa mu baturage no kwangisha abandi Abatutsikazi.

Ati “Amahanga ararebera. Turabasaba kutirengagiza ibyo babona, babonye abantu bishwe mu Minebwe indege zibarasa baraceceka.”

Ibihugu n’abantu batandukanye na bo bamaganye imvugo za Gen Maj Sylvain Ekenge.

Maxime Prévot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, igihugu cyakolonije Congo, yanditse kuri X avuga ko ababajwe cyane n’amagambo ya Gen Ekenge yibasira Abatutsi.

Yagize: “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Gen Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, n’Abanyamulenge.

Ati: “Uyu musirikare mukuru wo muri Congo ntanahagararira aho, ahubwo anagarura ibitekerezo bya gikoloni byashyizeho imizi y’amacakubiri yiswe ay’amoko, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo igitekerezo kivuga ko Abatutsi ni Abanilotike bigaruriye u Rwanda bagakandamiza Abahutu, ndetse bakabambura ururimi rwabo rw’Ababantu (Bantou) ari rwo Ikinyarwanda.”

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko guhindura Umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi ari ubugome bwateguwe n’ubutegetsi, kandi bufite ingaruka mbi mu ntekerezo z’abantu.

Nsengamungu Abel Methode, Perezida w’Inkambi ya Kiziba
Banyuze mu bice byose by’inkambi ya Kiziba
Share This Article
1 Comment
  • Nikigoryi gusa umuntu nkuriya yarakwiye kuva mubantu kuko ninyamaswa ese ko abivuze president kilombo we abivugaho iki?gusa bamuzane mu Rwanda tumuburanishe nkabakoze jonoside kuko nagasuzuguro nge kubwange yakwicura ari kigali gusa ntamusirikari witwara kuriya ariko ahaze ibikoko byishyamba wenda ahari arwaye umutwe.basomyi tuziteranye tumuzane tumuvure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *