Ibihano, amasezerano, umutekano uhamye! Ibyaranze politiki y’u Rwanda mu 2025

“Ndashaka kubizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.” Uwo ni Perezida Paul Kagame mu ijambo ryinjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025 risoza uwa 2024.

Umwaka wa 2025 watangiye u Rwanda rusohotse mu wa 2024 warimo ibibazo birimo umwuka wa politiki mubi wakomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ahanini bishingiye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwaka wa 2024 kandi igihugu cyari cyahuye n’icyorezo cy’indwara ya Marburg cyahitanye abiganjemo abaganga.

Mu gutangira 2025, Perezida Kagame yatangaje ko umutekano w’u Rwanda uzakomeza kuba nta makemwa kabone nubwo hari umwuka mubi mu Karere, agaragaza ko igisubizo kirambye gikwiriye kuba igiha amahoro buri wese aho kuba abantu bamwe.

UMUSEKE wateguye zimwe mu nkuru za politiki ndetse n’imibanire mpuzamahanga byagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2025 uri kugana ku musozo.

M23 yafataga uduce, u Rwanda rugahanwa

Uyu mwaka wa 2025, waranzwe n’intambara ikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 wakomeje gukaza umurego wigarurira ibice bitandukanye birimo imijyi ya Goma, Bukavu na Uvira.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma yo gutsinda ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo abacanshuro, Ingabo z’Abarundi, Ingabo za SADC, FDLR na Wazalemdo mu rugamba rwatangiriye i Sake muri teritwari ya Masisi.

Ni intambara yambukiranyije imbibi ndetse ingaruka zayo zigera no mu Rwanda, aho ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo na FDLR zimaze gutsindwa n’abarwanyi ba M23, byahitanye abaturage  bo mu Karere ka Rubavu, mu gihe ibindi disasu byakumiriwe n’ubwirinzi bw’u Rwanda.

Ubwo abarwanyi ba M23 bakomezaga gufata ibice bitandukanye, ibihugu birimo u Bwongereza, Canada, u Bubiligi, u Budage n’ibindi byikomye u Rwanda birushinja gufasha umutwe wa M23, bifata ibihano birimo guhagarika inkunga z’amafaranga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari “kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye.”

Yagize ati “Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23, kuko abawugize ari abaturage ba Congo, biyemeje kurwanya ihohoterwa Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe bakorerwa.

Rwagaragaje ko amahanga akomeje kwirengagiza ko akarengane aba baturage bamaze imyaka myinshi bakorerwa n’ubutegetsi bwa RDC, ari ko mpamvu y’iyi ntambara n’amakimbirane amaze igihe.

U Rwanda rwashimangiye ko ikiruraje ishinga ari umutekano warwo no gukumira ibishobora kuwuhungabanya bivuye muri RDC. Ni mu gihe RDC yagiranye Ubufatanye n’u Burundi, n’umutwe wa FDLR ndetse bose bagahuriza hamwe ko umugambi wabo ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abacanshuro bahawe inzira n’u Rwanda ibakura muri Congo nyuma yo gutsindwa na M23

Tariki ya 29 Werurwe, abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.

Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

Nyuma batsindwa na M23 mu rugamba rwabereye mu mijyi irimo Sake ubwo abo muri M23 bafataga umujyi wa Goma.

M23 yashyikirije u Rwanda abo muri FDLR

Umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije u Rwanda, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo na Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru wawo. Abenshi mu bashikirijwe u Rwanda bari barafatiwe ku rugamba rwo gufata Umujyi wa Goma.

Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR cyabereye ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (La Corniche) ku wa 1 Werurwe 2025.

Usibye Gakwerere, abandi ni Maj Ndayambaje Gilbert, Sergeant Major Nsabimana August, Sgt Mupenzi JMV (yari Umurinzi wa Brig Gen Kakwerere), Cpl Sibomana Laurent, Cpl Ishimwe Patrick, Cpl Ibyimanikora Concorde, Cpl Ukwishaka Sadam, Cpl Hategekimana Eric, Pte Ndayambaje Pascal, Pte Rukundo Daniel Desire, Pte Ntakirutimana Niyonzima, Pte Ndayambaje Fabien na Pte Uwiduhaye Gilbert, nk’uko itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryabigaragazaga.

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muri uyu mwaka wa 2025, Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni imwe.

Tariki ya 7 Mata 2025, ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 ya Kwibuka yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.

Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n’ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk’uko bikwiye.

Umukuru w’Igihugu kandi yatangaje ko hari abantu bigeze kujya kumureba, bamubwira ko akunda kunenga ibihugu bikomeye ku Isi, bityo ko yishyira mu byago byo kuzicwa ariko we abasubiza ko n’ubundi aho kubaho mu buzima bw’ikinyoma byaruta ugapfa.

Imirambo, inkomere n’ibikoresho bya SADC byanyuze mu Rwanda nyuma yo gutsirwa uruhenu muri Congo

Ku wa 29 Mata 2025, nibwo Ingabo zari mu butuma bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha, zinyuze mu Rwanda.

Ubutumwa bwa SADC muri RDC bwabagamo ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, aho bari baraje guhangana na M23 kuva muri 2022, kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

Inama idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.

Bashingiye ku myanzuro y’iyi nama, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro, zatashye zinyuze mu Rwanda kugeza muri Gicurasi 2025 n’ibikoresho byazo.

Ku wa Gatanu tariki 04 Nyakanga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yavuze ko iyo abacanshuro n’ingabo za SADC bibeshya  bakarwana bari gupfa bagashira.

Yagize ati “Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona.”

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi

Tariki 17 Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe ryavugaga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y’u Bubiligi, ko rugomba gufata umwanzuro ukomeye.

2025 isize nta ntambwe itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahujwe na Emir wa Qatar

Ku wa 18 Werurwe 2025, Emir wa Qatar i Doha yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byari bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ni umuhuro watunguye abantu kuko Perezida Félix Tshisekedi yari amaze igihe avuga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yakurikiwe n’andi atandukanye

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu gihe RDC yari ihagarariwe na mugenzi we, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Aya masezerano yarimo ingingo nyinshi zirimo guhosha umwuka mubi wa politiki, gufasha impunzi gutaha, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kubaha imbibi z’ibihugu n’ibindi.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bahujwe na Donald Trump basinya amasezerano yiswe ‘Abraham Accord’. Ni amasezerano yari ategerejwe cyane kuva muri Nyakanga aho yagiye yimurwa cyane.

Mu gusinya amasezerano, Trump yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC. Yashimangiye ko yagiranye ibiganiro byiza n’abakuru b’ibihugu byombi.

Ati ” Ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange no kuri ibi bihugu byombi.”

U Rwanda rwabonye Guverinoma nshya iyobowe na Justin Nsengiyumva

Ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, amukuye ku kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

Dr Justin yasimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

Nyuma Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, yashyizeho abagize Guverinoma barimo; Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’abandi bayobozi bakuru.

Itangazo ryagaragaje ko mu bagize Guverinoma bashyizweho na Perezida Kagame habayemo impinduka enye mu bari bari muri Guverinoma ubwo yari iyobowe na Dr Ngirente Edouard.

Muri izo mpinduka Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbuye Dr Mugenzi Patrice wari muri izi nshingano kuva mu Kwakira 2024.

Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari muri izi nshingano kuva muri Kamena 2024.

Dr Telesphore Ndabamenye, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Eric Rwigamba.

Jean de Dieu Uwihanganye, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo asimbuye Olivier Kabera.

Ku ya 1 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, naho Dr. Muligande Charles agirwa umusenateri asimbuye Dr. Kayitesi wajyanywe muri Minaffet.

2025 isize u Burundi n’u Rwanda ari mbirimbiri

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akomeje kumvikana avuga ko u Rwanda rushaka kuzamutera ko ibyo nibiba intambara izakwira akarere kose.

Mu kiganiro yigeze kugirana na BBC, Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iki kirego kidafite ishingiro, isobanura ko ntaho ihurira n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Perezida Kagame tariki ya 11 Ukuboza 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi, yavuze uko mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yamubeshye ko nta Ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma izo ngabo zikagaragara zafashwe matekwa, abo mu Burundi bagashaka kuzihakana.

Ingabo z’u Rwanda zakomeje kuba imitamenwa, Umugaba w’Ikirenga wazo arazishima

Umwaka wa 2025, usize Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ubu afite Ingabo yahoze yifuza kugira.

Mu butumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano bwashyizwe hanze ku wa 29 Ukuboza 2025.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe bikomeye birimo imbogamizi zitandukanye Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bakomeje kuba indashyikirwa haba imbere mu gihugu no mu butumwa zijyamo hanze yacyo.

Umugaba w’Ikirenga Ingabo z’u Rwanda, yasabye n’Inzego z’umutekano ko mu 2026 zizakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano kuko ari byo biranga ingabo z’u Rwanda.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *