Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yazishimiye kimwe n’izindi nzego z’umutekano ku kazi zikora, kugira ngo igihugu gitere imbere, kandi n’abagituye batekanye.
Perezida Paul Kagame yashimiye abasirikare bose, abagabo n’abagore bari mu ngabo z’igihugu, RDF n’izindi nzego z’umutekano, ku bwitange, n’ubunyamwuga bakomeza kugaragaza mu gusigasira indangagaciro, n’umutekano w’igihugu.
Muri byinshi banyuzemo, harimo n’ibikomeye, abagabo n’abagore bari mu ngabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko bakomeje gukora ku rwego rw’ikirenga, haba abari imbere mu gihugu, n’abagiye mu butumwa hanze yacyo.
Yagize ati “Imbere mu gihugu, kuba muri maso byahaye umutekano abantu bacu, biha umutekano igihugu cyacu, kandi bikomeza ubusugire bwacu umunsi ku wundi.”
Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yavuze ko hanze y’igihugu, mu butumwa bwo kugarura amahoro, bakomeje kurinda intego igihugu cyihaye yo kurengera ubuzima bw’abantu ku kiguzi icyo ari cyo cyose, kandi bagaragaza ubumenyi n’imbaraga zabo mu gushaka ibisubizo.
Muri iri jambo, Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyageze kuri byinshi harimo kwishimira amahoro, n’ituze, kugera ku iterambere mu nzego nyinshi, ndetse abaturage b’u Rwanda bakaba bashima urwo ruhare rwabo, kuko rwabateye gukomeza gukora mu mudendezo ibikorwa byabo bibateza imbere, batekanye.
Perezida Paul Kagame ati “Nk’uko bavuze haruguru, ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni bo mbaraga (ingabo) nifuje kugira.”
Yabashimiye ko uyu mwaka bakomeje kurengera inyungu z’igihugu bagendeye ku nkingi y’ubumwe bw’igihugu, agaciro, n’imbaraga, kandi bagaragaza ku rwego rwo hejuru ubunyangamugayo no gukunda igihugu.
Muri uyu mwaka uje, nabwo Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano gukomeza uwo mujyo wo kurangwa n’amahame y’ubunyangamugayo, no gukorera mu mucyo biranga ingabo z’igihugu.
Yanabase gukomeza kuba maso, bakaba bahangana n’ikibazo cyabaho, kandi bakomeze icyerekezo cyo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.
Abanyarwanda n’amahanga ntibazibagirwa ko muri uyu mwaka wa 2024, ubwo i Goma habaga imirwano hagati ya AFC/M23, hari bamwe mu ngabo za Congo n’abo bari bafatanyije barashe ku Rwanda, ingabo z’u Rwanda zibyitwaramo kigabo, hakoreshwa uburyo budasanzwe kandi bugezweho ku isi, bwo gusama ibisasu.
Hanze y’u Rwanda, ingabo z’igihugu ziri mu butumwa butandukanye bw’amahoro, kimwe n’Abapolisi. By’umwihariko ku bw’amasezerano ingabo z’u Rwanda zagaruye amahoro muri Central African Republic, ndetse iki gihugu kuri uyu wa Mbere abaturage bagiye mu matora ya Perezida n’izindi nzego batekanye.
Muri Mozambique, naho ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n’Ibyihebe bikomeye ku mahame akarishye ya Islam.

UMUSEKE.RW