Rayon Sports yakiriye umunye-Congo wakinaga i Burundi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rukuta rwa X, bwahaye ikaze Umunye-Congo ukina hagati mu kibuga, Faustin Likau Pizzalo Kitoko wakiniraga Flambeau du Centre FC y’i Burundi.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, Rayon Sports yamaze kumvikana na Faustin Likau Pizzalo Kitoko ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro ahazwi nko kuri nimero Gatandatu.

Kitoko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yashimiwe na Flambeau du Centre FC y’i Burundi yakiniraga. Iyi kipe yamushimiye uko babanye mbere y’uko aza i Kigali.

Uyu musore aje gushyira umukono ku masezerano ya Gikundiro, bivugwa ko azasinya imyaka ibiri muri iyi kipe.

Abamuzi neza, bavuga ko Pizzalo w’imyaka 23, ari umukinnyi uzafasha Murera kuko uretse kuba ari mwiza mu gufasha ba myugariro, ni n’umukinnyi utsinda ibitego biciye mu mashoti ya kure.

Mu gihe azaba yabonewe ibyangombwa [Licence] bimwemerera gukina amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mbere ya tariki ya 10 Mutarama 2025, azifashishwa ku mukino wa Super Coupe uteganyijwe kuzahuza Rayon Sports na APR FC kuri iyo tariki.

Kitoko yageze i Kigali
Umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Wasili yahise ajya kumwakira
Mbere yo kuza i Kigali, Pizzalo yafashije ikipe ye kwegukana ibikombe bitandukanye
Ni umusore utsinda ibitego

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *