Nyuma y’imyaka itandatu isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda [Tour du Rwanda], ritagera mu duce turimo utw’i Nyamirambo, irya 2026 rizahanyura.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko Isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda [Tour du Rwanda] rya 2026, rizitabirwa n’amakipe 18.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’iri siganwa n’ubwa FERWACY, bwatangaje ko mu duce isiganwa rizanyuramo muri Gashyantare 2026, harimo ak’i Nyamirambo no mu Karere ka Rubavu, tutaherukaga kubona igare nyuma y’imyaka itandatu ishize.
Inzira Tour du Rwanda 2026 izanyuramo:
- Etape 1: Tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174).
- Etape 2: Tariki ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).
- Etape 3: Tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).
- Etape 4: Tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).
- Etape 5: Tariki ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82).
- Etape 6: Tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).
- Etape 7: Tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali Pelé Stadium (ibilometero 147).
- Etape 8: Tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).
Iry’umwaka ushize ryakinwaga ku nshuro ya 17, ryegukanywe n’Umufaransa, Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies.




UMUSEKE.RW