Nyuma y’imikino icyenda nta manota atatu yuzuye ibona, AS Kigali WFC yabonye intsinzi ya Mbere nyuma yo gutsinda Inyemera WFC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere.
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, ni bwo habaye imikino yasozaga iy’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru.
AS Kigali WFC yari mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium, byayisabye imikino 10 kugira ngo ibone intsinzi. Ibifashijwemo na Niyonsenga Divine ku munota wa 52, yatsinze Inyemera WFC igitego 1-0 ku mupira mwiza yahawe na Kayitesi Alodie.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahise igira amanota atandatu nyuma y’uko atatu yari ifite ari ayo yakuye mu mikino itatu yari yaranganyije [Forever WFC, APR WFC na Kamonyi WFC].
Ni umwaka w’imikino wagoye cyane iyi kipe yahoze iyoboye Ruhago y’Abagore mu Rwanda, cyane ko ari yo ibitse ibikombe byinshi bya Shampiyona [11].
Mu gihe Abanyamujyi babonaga amanota yuzuye, n’izindi zihanganiye Igikombe cya Shampiyona, zabonaga ayuzuye. Police WFC ibifashijwemo na Igirimpa Nicole watsinze ibitego bibiri na Uwase Mireille watsinze kimwe, yatsinze Muhazi WFC ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Rwamagana.
Rayon Sports WFC yo ibifashijwemo na Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Gikundiro Scholastique, yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0 mu mukino wabereye ku kibuga cyo mu Nzove.
Indi mikino yabaye:
- Macuba WFC 2-2 Forever WFC
- Kamonyi WFC 1-2 APR WFC
- Bugesera WFC 4-0 Nyagatare WFC
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 10, Police WFC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 26, ikaba irusha atatu Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa Kabiri.




UMUSEKE.RW