Kicukiro: Abana basangiye Noheli basabwa kurangwa n’urukundo

Ababyeyi n’abarezi mu Karere ka Kicukiro basangiye n’abana Noheli bishimira ko basoje umwaka wa 2025 kandi bagiye gutangira n’uwa 2026, basabwa kurangwa n’umutima w’urukundo nk’urwo Yezu Kristu yakunze abari mu Isi.

Ni ibirori byabereye ku ishuri rya St Thérèse de l’Enfant Jésus Kigali, mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Mu nyigisho bahawe, babwiwe ko ari abana b’Imana kandi Imana ibakunda ikabitaho, ko Yezu abakunda kurusha abantu bose.

Uwashinze iryo shuri, Niyirora Emmanuel, yabwiye abana ko Noheli ari umunsi mukuru w’ibyishimo bikomeye, kandi ko bagomba kubaho ubwabo bazi ko ari impano y’Imana kuri Kiliziya.

Ati “Bana mwese muri impano y’Imana ndagira ngo mwishimire impano y’ubuzima Imana yabahaye binyuze ku babyeyi, kandi mukomeze gushimira ababyeyi banyu, ababyeyi bababyaye, ndetse n’ababyeyi babarera bakora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze kubaho mu buzima bwiza”.

Yabwiye abana ko ari ibyishimo bikomeye mu muryango, ndetse ko kuvuka ari impamvu ikomeye mu muryango bityo nabo bagomba kwitegura ivuka rya Yezu bakamwakira nk’umukiza.

Akimana Floride, umuyobozi wiryo shuri, yasabye abana gukura bitoza ingeso nziza, ziranga umukirisitu nyawe ndetse no gukura basenga kugira ngo bazabe abakirisitu bo guhamya Yezu.

Yavuze ko kwishimana n’ababyeyi bigamije kubafasha kurangiza umwaka neza no kubafasha gusangira Noheli n’abaturanyi hagamijwe kubatoza kugira umutima w’urukundo.

Yagize ati:”Gusangira Noheli n’abana ni ukubatoza kugira umuco wo gufashanya no gusangira n’abakene kugira ngo na bo mu bazima bwabo babashe kubikurikirana”.

Yasabye ababyeyi gukurikirana Abana mu bihe by’ibirihuko, bakabafasha gusubira mu masomo no gukomeza kubatoza indangagaciro z’umunyarwanda uboneye.

Ati: “Turifuza kugira umwana usobanutse, dufite intego isobanutse, igira iti ndera neza, nkure neza, nkore neza.”

Abana bo muri iryo shuri berekanye ubumenyi bahawe binyuze mu mikino itandukanye, indirimbo n’imbyino mu rwego rwo gushyigikira impano zabo no kwishimana n’ababyeyi.

Umwizerwa Deborah, ni umwana wiga wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, avuga ko kuba bahurizwa hamwe bagasangira n’abana bo hanze y’ishuri, bakigishwa ijambo ry’Imana ari ikimenyetso ko ikigo na Kiriziya bibakunda bikabatoza gukura bakunda Imana.

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi yose iri mu byishimo byo kwizihiza ibirori bya Noheli, aho usanga imiryango myinshi yiteguye Noheli bashyiraho imitako, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda mu mijyi, barimbishije ahantu hatandukanye bubatse ibirugu nk’ikimenyetso cyo kwakira umukiza Yezu Kristu bizihiza ivuka rye.

Niyirora Emmanuel, washinze ishuri rya St Thérèse de l’Enfant Jésus Kigali

Akimana umuyobozi w’ishuri rya St Thérèse de l’Enfant Jésus Kigali

Ababyeyi basangiye n’abana Noheli

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *