Uko ‘KaBoy’ yageze mu Inyemera yamufunguriye indi miryango

N’ubwo akina muri Tanzania nk’uwabigize umwuga, rutahizamu, Mukandayisenga Jeannine ‘KaBoy’ yafunguriwe imiryango na Inyemera WFC yakoze izina rye kuva akiri muto kugeza abengutswe n’amakipe y’ibigugu.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rifatanyije n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, bakoze igikorwa cyo gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru.

Ni igikorwa cyarimo abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13-15 bagera kuri 96. Bari bahurijwe ku kibuga cya Munyinya giherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

Bamwe baganirije aba bana urugendo rwa bo rw’umupira w’amaguru, barimo Nyiramariza Consolée wakiniye Inyemera WFC ndetse akaba yarageze kuri byinshi yahawe no gukina umupira w’amaguru.

Nyiramariza, yatanze ubuhamya bw’uko yafashijwe no gukina ruhago kugeza ubwo abaye umuganga. Nyuma y’ibyo kandi, yavuze inzira y’uburyo ari we warabutswe impano ya rutahizamu, Mukandayisenga Jeannine ‘KaBoy’, kandi yari akiri muto, agafata icyemezo cyo kumusaba ababyeyi be kugira ngo amujyane mu Inyemera WFC y’abato.

Ubwo yahaga aba bana ubu buhamya, Nyiramariza Consolée, yari agamije kubumvisha ko umupira w’amaguru ushobora kuguhindurira ubuzima mu gihe cyose wagize ikinyabupfura.

Yagize ati “Hari umwana nabaha urugero, umaze kwandika amateka, witwa Mukandayisenga Jeannine afite akazina azwiho ka ‘KaBoy.’ Ubu ageze Tanzania.”

Yakomeje agira ati “Uwo KaBoy rero, afite inkomoko y’i Burasirazuba kandi nanjye ni ho nkomoka. Namubonye akiri akana nkamwe, ndavuga nti aka kana mbona gafite utuntu twinshi uwagafata nkakajyana muri ya kipe yitwa Inyemera WFC izi kurera abana neza, kazagera aho ngeze byibura.”

Consolée yavuze ko ubwo yatekerezaga ibyo byose, byatewe n’uko yari yatangiye kwinjira mu butoza nyuma y’amahugurwa yo gutoza yari yaramaze gukora.

Ati “Icyo gihe nari ngeze ku rwego rwo kwiyumvamo ubutoza. Ndagenda aka Bébé ngasaba iwabo. Kanganaga namwe uko mungana gutyo. Karaza karuhukira muri ya kipe, Inyemera WFC. Akana turagatoza, nko mu myaka itatu yari amaze kunsumba kandi naramuzanye ari gato.”

“Ubwo rero uwo mwana ‘KaBoy’ mu Inyemera yaje kuhagirira amahirwe menshi, impano ye irakura kugeza aho ubwo izo kipe z’ibigugu zamubonye, zimubonamo umuntu ushoboye ziramugura. Na ho yagezeyo ntiyacika intege arakomeza arakora cyane kugeza ageze muri Tanzania gukina nk’uwabigize umwuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mukinnyi yageze i Gicumbi afite imyaka 11. Yahise ashyirwa mu kipe yitwaga Tiger WFC yakinaga mu Cyiciro cya Kabiri, igatozwa n’umutoza witwa Hamida wakiniye amakipe arimo APR WFC.

Icyo gihe yakinnyemo imyaka ibiri, ahava ajya mu Inyemera WFC, na ho ahakina imyaka ibiri gusa ariko muri icyo gihe yahamaze, yari umwe mu beza yagenderagaho.

Mu 2022 na 2023, KaBoy yakiniraga Inyemera WFC yo mu Cyiciro cya Mbere, ahava mu 2023 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye uwo mwaka n’uwakurikiyeho wa 2024 na ho aza kuhava yerekeza muri Yanga Queens yo muri Tanzania.

Mbere yo kuva muri Gikundiro, yahise ayifasha kwegukana ibikombe birimo icya shampiyona n’icy’Amahoro ndetse asoza Shampiyona ari we watsinze ibitego byinshi.

Jeannine ni umwe muri ba rutahizamu beza bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, cyane ko kuva yagera muri Tanzania yakomeje kubona izamu.

Nyiramariza Consolée yasobanuye uburyo yazanye KaBoy i Gicumbi akamufasha kugeza ubwo akujije impano ye
Yakujije impano ye kugeza ubwo ageze mu kipe y’Igihugu
Gikundiro yahise imubenguka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *