Umupolisi muri Polisi y’u Rwanda yirashe arapfa, nyuma yo kurasa umuturage n’umukozi w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (Dasso), bagakomereka.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka ho mu Mudugudu wa Bikono.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko ari byo umupolisi wari mu kazi mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Boneza mu masaha ya saa sita z’ijoro yarashe umuturage na Dasso barakomereka, hanyuma na we arirasa arapfa.
Ati “Kugeza ubu abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho n’aho umurambo w’uriya mupolisi wajyanwe ku bitaro bya Kigali Forensic Laboratory [Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI)], kugira ngo hakorwe isuzuma.”
Yasobanuye ko hatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyatumye uwo mupolisi arasa abantu.
MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW