Imikino y’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru, yasize AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi, yongeye gutsindwa umukino wa Gatanu mu gihe Police WFC yo yagumye kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Rayon Sports WFC igitego 1-1.
Ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru. Ni imikino yasize ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kugana ahabi nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya yo.
AS Kigali WFC iri mu bihe bibi, yatsindiwe iwayo na Indahangarwa WFC ibitego 3-2 nyamara ni yo yabanje kubona izamu nyuma yo gutsindirwa na Rehema na Frolentine ‘Kalaba’ ariko ikipe itozwa na Alice, iva inyuma ibyushyura mu minota 10 ya nyuma ndetse ibonamo ikinyuranyo cy’igitego kimwe cyayihesheje intsinzi.
Gutsindwa kw’iyi kipe itozwa na Mukomusonera Théogenie, byatumye iguma ku mwanya wa 11 n’amanota atatu yakuye mu mikino itatu yanganyije na APR WFC, Forever WFC na Kamonyi WFC. Bivuze ko imaze gutsindwa imikino itanu mu Munani imaze gukinwa.
Mu gihe ba nyiri iyi kipe ntacyo bakoze, ishobora kwisanga yamanutse mu cyiciro cya Kabiri. Iyiri imbere ku mwanya wa 10 ari yo Muhazi United WFC, yo ifite amanota ane mu gihe izi zombi zizihurira ku mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.
Mu gihe hamwe byahombye, Police WFC yabonye inota rimwe kuri Rayon Sports WFC nyuma yo kunganya igitego 1-1, bituma ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 22 mu gihe irusha atatu iyo mu Nzove ifite 19.
Uko indi mikino yagenze:
- Forever WFC 2-2 APR WFC
- Kamonyi WFC 2-0 Nyagatare WFC
- Bugesera WFC 3-0 Muhazi United WFC
- Macuba WFC 2-1 Inyemera WFC









UMUSEKE.RW