Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Washington, DC, baganira ku bufatanye bugamije amahoro n’iterambere birambye.
Abakiriwe barimo Senateri Mike Rounds, Brian Mast uyobora Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson, Depite Trent Kellyna Depite Joe Wilson.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko ibiganiro byibanze ku nyungu zihuriyewo, gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu no gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ituze rirambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Senateri Lindsey Graham byibanze ku kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi no kwimakaza amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari.
Perezida Kagame yageze i Washington D.C ku wa Gatatu aho yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhango uteganyijwe gutangira saa kenda ku isaha ngengamasaha ya GMT, bikaba saa kumi n’imwe za Kigali na saa yine za mu gitondo i Washington.
Perezida Kagame na Félix Tshisekedi umwe umwe araganira na Perezida Donald Trump, nyuma habeho ibiganiro bihuriweho n’abakuru b’ibihugu, bibere muri ‘Oval Office’, ahasanzwe ibiro bya Perezida wa Amerika.
Gushyira umukono ku masezerano byo birabera mu kigo kitwa United States Institute of Peace (USIP) cyashizwe na Amerika mu 1984 ngo gitange umusanzu mu kugarura amahoro mu Isi.
Muri iki kigo haraba harimo n’abandi bakuru b’ibihugu batumiwe barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, ndetse n’abahagarariye Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.