Mu mukino ubanza w’amatsinda mu irushanwa rya CAF Champions League ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, Al Hilal SC yo muri Sudani yakirira kuri Stade Amahoro, yatsinze MC Alger yo muri Algérie ibitego 2-1.
Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro i Remera, aho Al Hilal SC iri kwakirira imikino ya yo mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.
Iminota 25 ya mbere, amakipe yombi yabanje gucungana ariko abanya-Sudani bari mu rugo, bakanyuzamo bakihutisha imipira yashoboraga gutanga ibitego. Ku munota wa 31 w’umukino, Adam Coulibali ukina mu gice cy’ubusatirizi cya Al Hilal SC, yahinduye umupira imbere y’izamu ry’abanya-Algérie washoboraga kuvamo igitego ariko ubura umuntu uwukina.
Abanya-Sudani bari beza, bakomeje gusunika kugeza babonye igitego cya mbere mu minota ine y’inyongera y’igice cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Abdelrazig Taha Yagoub Omer ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo utanzwe na Ebuela Steven.
Al Hilal SC yabonye igitego mu minota myiza, yagicunze kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye iyoboye n’igitego 1-0. Bakigaruka mu gice cya Kabiri, abanya-Algérie ntibatinze kubona izamu kuko ku munota wa 52 Oussama Benhaoua yabonye igitego cyo kwishyura.
Abanya-Sudani ntibacitse intege n’ubwo bari bamaze gutsindwa igitego. Biciye ku Murundi wagoye cyane abarabu, Girumugisha Jean Claude, bakomeje gusatira bacisha imipira ku mpande z’imbere, bashaka igitego ari na ko MC Alger ikora amakosa menshi mu mukino.
Ibintu byongeye kuba byiza kuri Al Hilal SC ku munota wa 75 ubwo Gussouma Fofana wari wagiye mu kibuga asimbuye, yatsindaga igitego cya Kabiri ku mupira we wa mbere yari akozeho, maze abanya-Algérie batangira kujya mu mibare irimo ibihekane.
Bitewe n’uburyo umukino wihutaga cyane, ku munota wa 83, Al Hilal SC yaje kwerekwa ikarita itukura yeretswe Salah Eldin Adil Ahmed Al Hassan wari ukoreye ikosa Zakaria Naidji.
Gusa abanya-Sudani bakomeje gucunga ibitego bya bo, iminota 90 irangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Nyuma y’umukino, Abanya-Algérie bahise bashoza intambara, birukankana Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC, maze bagenzi be baza kumukiza, imirwano itangira ubwo.
Buri ruhande rwatangiye kwirwanaho, bisaba ko abashinzwe Umutekano ku kibuga bibasaba imbaraga nyinshi kugira ngo babashe guhosha izo mvururu.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Al-Hilal SC XI: Soufiane Uedraogo, Mohamed Ahmed Saeed Ahmed, Jean Claude Girumugisha, Abdelrazig Taha Yagoub Omer, Adama Coulibali, Ernest Luzolo Nsita, Salah Eldin Ahmed Al Hassan, Mustafa Mohammed Abdualgadr Mohammed, Walieldin Daiyeen Khdir Safour, Ubuela Steven, Sunday Damilare.
MC Alger XI: Alexes Guendouz, Ayoub Abdellaoui, Soufiane Bayazid, Zineddine Ferhat, Ayoub Ghezala, Mohammed Reda Halaimia, Larbi Tabti, Kipre Tiagouri Zunon, Zakaria Naidji, Aimen Bouguerra na Oussama Benhaoua.







UMUSEKE.RW
Drift Hunters — Tune, slide, and link endless drifts on gorgeous tracks with buttery physics. Manage angle, throttle, and weight transfer for stylish high-score chains. Challenge: top my drift score—receipts only.