Abagore n’urubyiruko bo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) basabwe kuba inshuti z’ibidukikije no guharanira gushyira mu bikorwa inshingano zo kubirengera, kuko bizabagirira akamaro mu bihe bizaza.
Ni ubutumwa bahawe ku wa 31 Ukwakira 2025, mu nama n’amahugurwa y’abarwanashyaka b’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu Karere ka Nyamasheke.
Komiseri Mukuru Alexis Mugisha ni we wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, ahagarariye Perezida w’Ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza.
Yashimiye abarwanashyaka kuba barahisemo Ishyaka DGPR mu matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, anabibutsa ko na bo babakorera ubuvugizi.
Mugisha yasabye urubyiruko kwakira inshingano no kuzirikana akamaro k’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe gutuma abatuye Isi barushaho kwigira mu bihe bizaza.
Yagize ati: “Urubyiruko, muri abarinzi b’ibidukikije kamere, mufite inshingano zo kwita ku butaka buzagirira akamaro ahazaza h’Igihugu cyacu.”
Abayisenga Papy Moïse, Umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye urubyiruko ko bakwiye kugaragariza urukundo ibidukikije, kuko ingororano y’urwo rukundo bazayibonera mu bihe biri imbere.
Yabashishikarije kwita ku bidukikije, kubyaza umusaruro ibishingwe, ndetse no kutemerera uwari we wese ushaka kubyangiza.
Yagize ati: “Buri murwanashyaka agomba kugira igitekerezo kigaragaza uburyo azarengera ibidukikije, agatera igiti kandi agakangurira abandi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”
Muri iyi nama n’amahugurwa y’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda mu Karere ka Nyamasheke, habaye amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka, nk’uko biri gukorwa mu turere dutandukanye.


Enviroment is agood step for futere
After I originally commented I clicked the -Notify me when new feedback are added- checkbox and now every time a comment is added I get 4 emails with the identical comment. Is there any way you may take away me from that service? Thanks!
You are a very smart individual!
Good website! I really love how it is simple on my eyes and the data are well written. I’m wondering how I could be notified whenever a new post has been made. I have subscribed to your feed which must do the trick! Have a nice day!