Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen. Júlio dos Santos Jane, yashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, ubwo yasuraga inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, mu mujyi wa Mocímboa da Praia mu rwego rwo kuziha ikaze.
Gen dos Santos yari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj. Gen. Vicent Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko intego y’uru ruzinduko yari uguha ikaze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen Vincent Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado.
Uruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ingabo z’u Rwanda zakomeje zivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza.
Gen Júlio dos Santos Jane yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.
Yashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, anashimira Inzego z’umutekano z’u Rwanda ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.
Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, ndetse ubu uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo, ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe.
Ubwoba bwari bwose mu baturage ariko bagarutse mu mirimo, abari barataye ingo bazigarukamo, amahoro yongera gutaha Cabo Delgado.
Kuri ubu, umutekano wongeye kugaruka mu bice byinshi by’iyo ntara. Amashuri yongeye afungura imiryango, abaturage basubira mu byabo, mu gihe abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba abatarapfuye bahungiye mu mashyamba.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW