Umugabo birakekwa ko yishwe n’abo yasangiye na bo inzoga

Ruhango: Nsabimana Théobald w’Imyaka 48 y’amavuko, bikekwa ko yishwe n’abantu yasangiraga inzoga na bo.

Urupfu rwa Nsabimana Théobard rwabereye mu Mudugudu wa Karusizi, Akagari  ka Mwendo, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango.

Gitifu w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Florbert yabwiye UMUSEKE ko inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayimenye ahagana saa saba z’ijoro (01h00 a.m) ubwo umwe mu bagabo bari kumwe mu kabari yaje gukomangira abaturage, akababwira ko Nsabimana arangije gupfa.

Ati: ”Umwe muri abo bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nsabimana ni we wabyukije abaturage ababwira ko mugenzi we yapfuye.”

Gitifu Muhire avuga ko inzego zahise zita muri yombi abagabo babiri bakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi, kandi iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane abamwishe n’intandaro y’ubu bwicanyi.

Muhire avuga ko nta gikomere Nsabimana afite ku mubiri, akavuga ko abamwishe bashobora kuba bakoresheje ubundi buryo kugira ngo baburizemo ibimenyetso .

Yakomeje agira ati: ”Byose biragaragazwa n’iperereza.”

Gitifu yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahageze rukaba rwatangiye gukora iperereza.

Babiri bakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Mbuye. Nsabimana Theobald asize Umugore n’abana batatu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
2 Comments
  • Uyumugabo Yazize Ubusa . Ubwose Urikumva Abamwishe Atarabo Basangiraga ? Nibo Ntabandi . Gusa Ikicyaha Nicyiramuka Cyibahamye Babahanishe Urubakwiriye . Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *