Umusore arakekwaho kwica nyina

Nyanza: Umusore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara biturutse ku makimbirane bari bafitanye, ndetse n’ubusinzi bw’uwo ukekwaho icyaha.

UMUSEKE wamenye ko byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi.

Amakuru avuga ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu muryango, ndetse n’ubusinzi, aho uwo musore yatonganye na nyina umubyara bagira ibyo batumvikanaho maze afata umuhoro aramutema.

Polisi y’u Rwanda imaze guhabwa amakuru yahise itanga ubutabazi, uwo mubyeyi yihutanwa kwa muganga yakomeretse bikabije ariko birangira apfuye.

CIP Kamanzi Hassan, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye UMUSEKE ko uwo musore yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira.

Yagize ati: “RIB yatangiye kumukurikiranaho icyaha akekwaho cy’ubwicanyi.”

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko ntabyo byungura, ahubwo abyara ubwicanyi kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kubahiriza amategeko, aho batumvikanye bakiyambaza inzego z’ibanze, inshuti z’umuryango cyangwa Polisi, aho gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
1 Comment
  • Oh my goodness! a tremendous article dude. Thank you However I am experiencing problem with ur rss . Don’t know why Unable to subscribe to it. Is there anyone getting equivalent rss downside? Anybody who knows kindly respond. Thnkx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *