Impamvu umukino wa Gicumbi FC na Gasogi watinze gutangira

Umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’u Rwanda, wahuje Gicumbi FC na Gasogi United, watinze gutangira kubera umwambaro w’umunyezamu, Ahishakiye Hértier.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, Kuri Kigali Pelé Stadium. Wagombaga gutangira Saa Cyenda z’amanywa zuzuye ariko ukererwaho iminota igera kuri 15.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko icyatumye uyu mukino utinda gutangira, ari uko umunyezamu wa Gicumbi FC, Ahishakiye Hértier, yari yambaye umwenda wiganjemo amabara y’iyo abakinnyi b’imbere be bari bambaye.

Ibi byasabye ko uyu munyezamu agomba gushakirwa undi mwambaro wo hejuru, bituma umukino ukererwaho iminota igera kuri 15.

Gusa n’ubwo byagenze gutya, abanya-Gicumbi batahanye amanota atatu nyuma y’intsinzi y’ibitego 2-1.

Umukino wakereweho iminota 15
Gicumbi FC yatahanye amanota yuzuye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *