Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Amavubi y’Abagore n’amakipe arimo AS Kigali WFC, yagizwe umwe mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, ni bwo Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye, yemeza abagize za Komisiyo y’iri Shyirahamwe.
Mu bemejwe, harimo Nibagwire Sifa Gloria and washyizwe muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore.
Sifa uherutse guhagarika gukina ruhago, yakiniye ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi) ndetse ayibera kapiteni imyaka myinshi.
Mu makipe yakiniye, harimo Scandinavia WFC y’i Rubavu na AS Kigali WFC yatumye amenyekana.




UMUSEKE.RW