Emerance na Rayon Sports WFC bararebana ay’ingwe

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umupira w’amaguru [She-Amavubi] na Rayon Sports WFC, Niyonshuti Emerance, akomeje gusaba iyi kipe kumurekura n’ubwo akiyifitiye amasezerano.

Nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika ya Cecafa y’abagore yabereye muri Kenya, Emerance yakomeje kugaragaza kutishimira uko abayeho muri iyi kipe yari imufitiye imishahara ibiri.

Nyuma yo kwegerwa na Police WFC [yahoze yitwa APAER WFC] yamubwiye ko imwifuza kandi yiteguye kuzamwishyurira ishuri rya Kaminuza ndetse ikajya inamuhemba neza, Niyonshuti yahise atangira gusaba Gikundiro ko yamurekura.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Nzove bukibimenya, bwahise bufata imishahara bwari bumufitiye, buyishyira kuri konti ye ndetse bumuha ibyo bwamugombaga byose.

Uyu mukinnyi ntiyanyuzwe, kuko kugeza ubu aracyakomeza gusaba iyi kipe ko imurekura ndetse mu minsi ishize yajyanye ku Biro bya Ferwafa n’uhagarariye inyungu ze, bagiye gusaba ko uru rwego rwasaba Rayon Sports WFC kumurekura.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi uri mu beza bakina hagati muri shampiyona y’abagore, agifitiye ikipe ye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Emerance nta bwo yakinnye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona kubera ibyo bibazo bye n’ikipe bitarakemuka. Amakuru yandi avuga ikipe iri kumusaba kubwira Police WFC ikaza kuganira n’ubuyobozi bwe.

Niyonshuti Emerance ntakifuza kuguma muri Rayon Sports WFC
Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri She-Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ariko kuki abantu badakunda gufata amasomo kubyabaye mbere. Ubu uyu ntabwo yafashwe isoko kubyabaye kuri Aimable MAKWIKWI.

    POLICE FC iragushuka Kandi ntiwagenda Rayon Sports itabyemeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *