Peace Olga mu muryango winjira muri APR WFC

Umukinnyi wo hagati ukomoka i Burundi wakiniye AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC, Peace Olga Niyomwungeri ashobora gutangazwa mu minsi ya vuba nk’umukinnyi mushy awa APR WFC.

Nyuma yo gutangira itsindirwa mu rugo na Macuba WFC igitego 1-0, ikipe ya APR WFC yatangiye gushaka ibisubizo byo kongera imbaraga ahakiri nkeya. Iyi kipe y’Ingabo irimbanyije ibiganiro n’abakwiye kuza gufunga ibiremo bikirimo.

Amakuru UMUSEKE wizeye, avuga ko iyi kipe ibiganiro bya yon a Peace Olga Niyomwungeri, byarangiye igisigaye ari uko uyu mukinnyi abona ibyangombwa ubundi akambara umwambaro w’umweru n’umukara.

Bivugwa ko iyi kipe yanatangiye gusaba uyu mukinnyi biciye mu buryo bwagenwe [Système] bwo guhinduranya abakinnyi mu makipe kugira ngo asabibwe ibyangombwa byo gukiniraho.

Amakuru yandi avuga ko uyu mukinnyi hari ibikoresho bya Rayon Sports agifite, agomba kubanza gusubiza kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kujya muri APR WFC.

Niyomwungeri Peace Olga ashobora gusinyira APR WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *