Luc Eymael yirukanywe n’ikipe yatozaga

Umubiligi watozaga Chippa United yo muri Afurika y’Epfo, Luc Eymael waciye muri Rayon Sports, yatandukanye na yo kubera umusaruro nkene.

Ni amakuru akomeje gukarukwaho n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Iyi kipe yafashe icyemezo cyo gutandukana na Luc, bitewe n’umusaruro mubi ikipe ifite. Mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukina, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu mu makipe 16 akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

Uretse we kandi, uyu Mubiligi yanajyanye n’umutoza wari uw’abanyezamu, Walid Ben Othman.

Elmael mbere yo guhabwa akazi muri Afurika y’Epfo, yatozaga Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [2024/2025]. Yatoje kandi amakipe arimo Stade Tunisien yo muri Tunisie, Yanga SC yo muri Tanzania, Aigle du Congo yo muri DRC n’izindi.

Luc Eymael yirukanywe muri Chippa United yo muri Afurika y’Epfo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *