Mu mukino ufugura shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ikipe ya APR WFC yari mu rugo, yatsinzwe na Macuba WFC igitego 1-0, mu gihe Rayon Sports WFC yatangiye imwenyura.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo hatangiye shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere mu bagore bakina umupira w’amaguru. Kuri uwo munsi, habaye imikino ibiri yarangiye Indahangarwa WFC itsinze Muhazi United WFC ibitego 3-1.
Undi mukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni uwahuje Rayon WFC na Inyemera WFC mu nzove. Gikundiro yari mu rugo, yatsinze ibitego 8-0 byatsinzwe na Gikundiro Scholastique watsinze bitatu, Umwali Uwase Dudja watsinze bibiri mu gihe Ukwinkuda Jeannette [Jiji], Mukagatete Emelyne na Coralie Eyeang Odette Nguema, buri umwe yatsinze igitego kimwe.
Ikipe ya APR WFC yari mu rugo, yahatsindiwe na Macuba WFC ikizamuka igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Iranzi Jeannette ku munota wa 69, maze iyi kipe y’i Nyamasheke yambukana ishyamba amanota yuzuye.
Indi mikino yabaye, harimo uwo AS Kigali WFC yaguye miswi na Forever WFC bakanganya 0-0. Wari umukino w’abakeba, cyane ko ari amakipe akoresha ikibuga cyo kuri tapis rouge ariko kandi abayakinamo benshi bakaba basanzwe ari inshuti.
Ibyavuye mu yindi mikino:
Police WFC 3-0 Nyagatare WFC
Bugesera WFC 0-3 Kamonyi WFC
Umukino wa APR WFC na Macuba WFC, wabereye kuri Stade KamenaIranzi Jeannette [16] ni we watsindiye Macuba WFC igitego cyayihaye amanota atatuMacuba WFC yabaye nziza ku kibuga cy’ikipe y’IngaboMacuba WFC yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbereAbakinnyi ba APR WFC batanze byose ariko ntiwari umunsi mwiza kuri boUbwo bishimiraga intsinziUmunyezamu, Uwase Béatrice wavuye muri Fatima WFC, yafashije Macuba WFCUmutoza yatangaga inama kenshi yibutsa abakinnyi be uko bahagararaAbayoboye umukino wa AS Kigali WFC na Forever WFCAS Kigali WFC irimo amasura mashyaForever WFC na yo yarahindutseNadine wa AS Kigali WFC, yatanze byinshi ariko amanota atatu aranga araburaNtirandekura Rehema [11] ni umwe mu bashya ba AS Kigali WFC wagaragaje ko ari mwizaKapiteni wa Forever WFC, Diane ubwo yahanganiraga umupira n’umukinnyi wa AS Kigali WFCIshimwe Darlene [7] yahaye akazi ba myugariro ba AS Kigali WFCIradukunda Callixte ‘Kazungu’ yatangiye akinishwa nka rutahizamuNadine ni umwe mu beza bakina hagati muri AS Kigali WFCNi AS Kigali WFC yiganjemo abatoUwamukuza Dénise ari mu bashya bari muri iyi kipeFrolentine [20] ‘Kalaba’ ukina hagati mu kibuga, ntacyo yimye ikipe yeNi umukino warimo guhanganaAbawurebye babonye urwego rwiza ruhago y’abagore imaze kugerahoKapiteni mushya wa AS Kigali WFC, ni Kayitesi AlodieNi umwe mu beza bakina hagati mu kibugaIngabire Aline yakinnye iminota 45 y’igice cya mbereNadine yanyuzagamo agaterera kureZakia wahoze muri AS Kigali WFC, ubu ari muri Forever WFC
Hiya, I’m really glad I’ve found this information. Nowadays bloggers publish only about gossips and web and this is really frustrating. A good blog with exciting content, that’s what I need. Thank you for keeping this web-site, I’ll be visiting it. Do you do newsletters? Can not find it.
Hiya, I’m really glad I’ve found this information. Nowadays bloggers publish only about gossips and web and this is really frustrating. A good blog with exciting content, that’s what I need. Thank you for keeping this web-site, I’ll be visiting it. Do you do newsletters? Can not find it.