Kicukiro: Bateye ibiti ibihumbi 6 mu rwego rwo kubungabunga amashyamba

Mu muganda udasanzwe wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, hatewe ibiti ibihumbi 6 mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’imyaka itanu yo kongera ubuso buteweho ibiti mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda wabaye ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Akarere ka Kicukiro na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda.

Witabiriwe n’abaturage, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Higaniro Théoneste, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), yavuze ko ari ubwa kabiri bakoze uyu muganda, ndetse ko bafite intego yo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Yagaragaje ko mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gutera ibiti miliyoni eshatu, bazakomeza ubufatanye n’Ambasade y’Ubushinwa kugira ngo batange umusanzu wabo.

Yagize ati: “Iyo dukoranye na Ambasade, ntituzana abakozi bayo gusa, tunazana n’abandi Bashinwa basanzwe bakorera mu Rwanda. Ibyo bituma dutanga inkunga yose ishoboka mu rwego rwo gutera ibiti.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yakanguriye abaturage gutera ibiti byinshi aho batuye, mu mirima no mu byanya byagenewe amashyamba, kandi bakabibungabunga.

Yagize ati:”Ibiti bifite akamaro kanini, birimo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, gusukura umwuka duhumeka, kurinda isuri n’ibindi bifasha kurengera ibidukikije.

Yasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali ibiti gakondo byatangiye gucika kubera gutemwa, ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gutera ibiti byinshi.

Ati: “Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kudufasha muri iki gikorwa cyo gutera ibiti. Kandi ibiti birahari, bityo uwifuza igiti azegere ubuyobozi bubishinzwe, ahabwe igiti agitere aho gikwiriye.”

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yahamagariye abize mu Bushinwa gukoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere igihugu, bakora ibikorwa by’ingenzi nk’abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Yagaragaje ko umuganda ari igikorwa cy’ingenzi mu muco Nyarwanda kuko uhuza abaturage n’abayobozi, bigatuma haboneka ibisubizo byubaka.

Kubera kibazo cy’ikendera ry’ibiti, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gutera ibiti Miliyoni eshatu mu turere twose tuwugize.

Uretse iyi gahunda yo gutera ibiti miliyoni eshatu, umujyi unateganya ko buri rugo rugomba kuba rufite byibuze ibiti bitanu by’imbuto.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *