Umunyamakuru, Tuyishime Anastash uzwi ku izina rya “Mwarimu T-Stash” uri mu banyeshuri 9.526 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ari mu byishimo bidasanzwe.
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, ni bwo abanyeshuri bagera ku 9.526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bahawe Impamyabumenyi za bo mu muhango wabereye mu Karere ka Huye aho iyi Kaminuza iherereye. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva wanasabye aba bavuye ku ntebe y’ishuri kujya kubyaza umusaruro ubu bumenyi bahawe.
Muri aba basoje amasomo ya bo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], harimo umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Tuyishime Anastash wamenyekanye ku izina rya “Mwarimu T-Stash.” Uyu yize “Biology and Physical Sports with Education [BPE] muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.
Aganira na UMUSEKE. Yavuze ko atewe ishema no gusoza iki cyiciro cy’amasomo ye n’ubwo yiteguye kuzakomeza mu myaka iri imbere. Yavuze kandi ko ashimira buri umwe wagize uruhare muri uru rugendo rwe rutari rworoshye.
Ubusanzwe ni muntu ki?
Mwarimu T-Stash, ni umusore wavukiye mu Karere ka Bugesera ndetse aba ari na ho yiga amashuri ye abanza n’ayisumbuye. Mu abanza yize kuri École Primaire Ngenda iherereye mu Murenge wa Nyarugenge muri aka Karere. Ayisumbuye mu cyiciro Rusange [O’level] yayize kuri G.S Rango muri aka Karere n’ubundi.
Ubwo yari ageze mu kindi cyiciro cy’amashuri ye yisumbuye [A’level], T-Stash yize kuri G.S St Aloys ahazwi nko kwa Frère Karemera Rudasingwa Camille [i Rwamagana], yiga mu ishami rya PCP [Physics, Biology and Chemistry. Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, yagize amanota 70 kuri 73 mu kizami cya Leta bimuhesha kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Urugendo rwe muri Kaminuza y’u Rwanda!
Ubwo yari amaze kwigira hejuru ageze muri Kaminuza y’u Rwanda, Mwarimu T-Stash yize “Biology and Physical Sports with Education [BPE] muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera ari na ryo shami yasorejemo amasomo ye.
umwuga w’itangazamakuru yawukunze akiri muto!
Ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, uyu musore w’imyaka 25 yajyaga ahabwa umwanya akavuga amakuru mu ruhame mbere y’uko amasomo atangira. Ibi byatumye abona ko ashobora kuba afite impano muri uyu mwuga maze akomeza kuwukunda kuva ubwo.
Umwaka wa 2023 wamubereye inzira!
Nyuma yo gukomeza kugaragaza impano ye mu mwuga w’itangazamakuru, Anastash yashatse ahandi yajya kwimenyereza kugira ngo akuze impano ye maze mu 2023 Sana Radio imwakirana yombi nk’umujyambere watangaga icyizere cy’uko azavamo umunyamakuru mwiza.
Akihagera, yahise ahabwa umwanya uhagije ndetse atangiza ikiganiro cyitwa “Ibishashi by’Imikino” icyo gihe cyagarukaga cyane ku makuru yo ku Mugabane w’i Burayi ariko akabivanga no kogeza za shampiyona z’i Burayi.
Kuza kuri Sana Radio, byanatumye bamwe bamumenya ndetse atangira kugirirwa icyizere kuko muri uwo mwaka yahise ashingwa Itangazamakuru n’Itumanaho muri AS Kigali WFC.
Nyuma y’amezi atatu gusa akora kuri Sana Radio, Stash yahise ahabwa icyizere cyo kogeza imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda isanzwe ica ku muyoboro wa StarTimes kuri Magic Sports. Uko ahabwa izo nshingano, ni ko n’izina rye ryakomeje kugenda rirushaho kumenyekana.
Yatangije umuyoboro we acishaho ibyo akora!
Nyuma yo kwaguka mu mwuga, uyu musore yahise afungura YouTube Channel ye ayita “Ishoti TV” maze atangira kujya anyuzaho ibiganiro akora no kuhatangira amakuru ya Siporo atandukanye.
Rimwe mu magambo benshi bamaze kumumenyeraho, ni “Nkunda Unkundire Abantu.” Irindi ni “Kwijandika” cyangwa “Ndeba Ijisho Ryiza.”
Muri aba basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda uko ari 9. 526, abagera ku 4204 ni ab’igitsinagore mu gihe 5322 ari ab’igitsinagabo.








UMUSEKE.RW
Bad boy