Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Raila Odinga, Perezida William Ruto n’abaturage ba Kenya muri rusange ku rupfu rwa Raila Odinga, ashimangira ko ubuzima bwe bwose yitangiye guharanira demokarasi.
Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80.
Urupfu rwa Odinga rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025 aguye mu Buhinde.
Polisi yo mu Buhinde yatangaje ko Odinga yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakulam ari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we, maze bahita bamujyana mu bitaro ari na ho yaguye.
Mu butumwa bwo kuri X, tariki ya 16 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Raila Odinga, Perezida Ruto n’abaturage ba Kenya muri rusange.
Ati: “Mu izina ry’Abaturarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’abaturage ba Kenya.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ubuzima bwa Raila Odinga bwaranzwe no kwitangira inyungu rusange, guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe bw’abaturage ba Kenya na Afurika yose.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko bifatanyije na Kenya n’abaturage bayo muri ibi bihe by’agahinda, yongeraho ko ibigwi bya Rt. Hon. Raila Odinga bizahora byibukwa.
Nk’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Odinga yatsinzwe inshuro eshanu yiyamamarije kuba Perezida, ebyiri muri zo zateje imvururu n’imidugararo yanaguyemo abantu.
Odinga yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu 1992, yiyamamarije kuba Perezida bwa mbere mu 1997, yongera mu 2007, 2013, 2017 na 2022, ariko izo nshuro zose agatsindwa, gusa akavuga ko yibwe amajwi.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, icyo gihe bwari uburyo bwo kugabana ubutegetsi, hagamijwe gushaka amahoro kuko yahoraga ayobora imyigaragambyo buri uko yatsindwaga amatora.
Raila Odinga ukomoka mu bwoko bw’aba Luo, igihe kinini cye cy’ubuzima yakimaze muri Politiki, aho rimwe na rimwe yabaga yahunze igihugu, ubundi yafunzwe.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu kigiye kumara iminsi irindwi y’icyunamo ku bw’urupfu rwa Raila Odinga, avuga ko yifatanyije n’umuryango we mu kababaro.
Ruto yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza hagati, ko ibikorwa byose yari yateganyaga muri iyo minsi bihagaritswe, kandi asaba n’abandi bayobozi kubikora mu kwifatanya n’igihugu mu kwibuka Odinga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW