Hafashwe abashinze uruganda rw’inzoga yitwa “Nzoga Ejo”

MUSANZE: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo babiri bari barashinze uruganda mu ngo zabo rw’inzoga yitwa “Nzoga Ejo,” litiro zirenga 1,300 z’iyo nzoga itujuje ubuziranenge ziramenwa.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, ku wa 9 Ukwakira 2025.

Iyi operasiyo yabaye nyuma y’uko abaturage babwiye polisi ko mu ngo z’aba bombi hengerwa inzoga ikorwa mu isukari, umusemburo wa pakimaya n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUSEKE ko abanywa “Nzoga Ejo” bacika intege kandi ntibongere kugira imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Dushishikariza abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge, ndetse n’ababikora bakagirwa inama yo kubireka; iyo batabiretse, barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa.”

Yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka mbi zo kunywa izo nzoga ndetse n’ingaruka ku mutekano muri rusange.

Yagize ati: “Kenshi ababinywa nibo baba intandaro y’umutekano muke, urugomo n’amakimbirane mu miryango yabo.”

IP Ngirabakunzi yatangaje ko abanywa iyi nzoga batanga ubuhamya bw’uko ibazahaza, bakisanga mu bukene, ari naho bahera basaba abaturage kubyirinda.

Mu Karere ka Musanze hakunzwe kuvugwa ubwoko butandukanye bw’ibinyobwa byengwa bitujuje ubuziranenge, birimo iyi izwi nka ” Nzoga Ejo, Muhenyina, Umutaragweja, Yewe muntu” n’izindi.

Inzego z’umutekano, abaturage n’inzego z’ibanze bakomeje gushyira imbaraga mu kubirwanya, aho ababifatanywe bahanwa ndetse n’ibyafashwe bikamenwa.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *