Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’abantu 6 barimo Rtd Major Rugamba Robert bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butewe n’amategeko.
Abantu 6 barimo Rtd Major Rugamba Robert (we abazwa adafunzwe) bakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Bariya bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatunganyije iyi dosiye ruyishyikiriza ubushinjacyaha.
Abakurikiranira hafi iyi dosiye bavuga ko ibyo bariya bakekwaho, byaba binafitanye isano n’umwe mu baturage waba warakubitiwe muri ibi byo gucukura amabuye y’agaciro, akajya mu bitaro.
Abafunzwe bakekwaho ko aho bakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari harafunzwe ariko baranga bakomeza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bacungana n’inzego zari zarababujije, nta byangombwa bagira.
Bikekwa ko Rtd Major Rugamba Robert na we yongeye guhamagazwa agira ibyo abazwa, ariko we arataha kubera uburwayi.
Muri Gicurasi 2025 nibwo muri uyu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza abantu batamenyekanye bagiye hariya hakorwaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batema abantu 9 mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunga mu murenge wa Nyagisozi.
Icyo gihe RIB ikora iperereza yafunze abantu batandukanye barimo Rtd.Major Rugamba Robert, Rtd Jean Paul Munyabarenzi n’abandi bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe Rtd Major Rugamba Robert yafunguwe by’agateganyo akajya abazwa ari hanze, naho Rtd.Captain Jean Paul Munyabarenzi yafunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha akurikiranwa ari hanze.
Rtd. Major Rugamba Robert na Rtd Jean Paul Munyabarenzi imitungo yabo yarafatiriwe.
Dosiye ya Rtd Major Rugamba we yanamaze kuregerwa mu rukiko aho biteganyijwe ko azaburana mu mizi, niba nta gihindutse azaburana mu kwezi k’Ugushyingo 2025.
Polisi irasaba abaturage gukomeza kwitandukanya n’ibikorwa bitemewe n’amategeko, bityo bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere ariko byemewe n’amategeko, naho abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo babyirinde.
Polisi kandi ishimira abaturage bakomeza gukumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe kuko kugira ngo byose bigerweho ari ubufatanye bwimbitse bw’abaturage na Polisi.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza