Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia byasinyanye amasezerano 

Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia byasinye amasezerano y’ubufatanye arimo ayo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhanahana amakuru n’ubumenyi, amahugurwa n’izindi gahunda zijyanye no kubaka ubushobozi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Jakarta mu ruzinduko rw’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’itsinda bari kumwe.

Polisi y’u Rwanda yanditse kuri X ko aya masezerano yasinywe na CG Felix Namuhoranye n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Indonesia General Listyo Sigit Prabowo ku cyicaro cya Polisi ya Indonesia.

Iti “Basinya n’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.”

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko ayo masezerano azibanda ku mikoranire mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhanahana amakuru n’ubumenyi, amahugurwa n’izindi gahunda zijyanye no kubaka ubushobozi.

Umubano w’u Rwanda na Indonesia umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye ndetse muri Kamena 2024 u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Jacarta.

Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *