Ibitaro bya Kabgayi byahawe ibikoresho bigezweho mu buvuzi

Muhanga: Minisiteri y’Ubuzima yahaye Ibitaro bya Kabgayi ibikoresho bishya bigezweho, bizatuma umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi Bitaro ugabanuka.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko mu bikoresho bishya Minisiteri y’Ubuzima iheruka kubaha harimo icyuma cyo mu bwoko bwa Sikaneri (Scanner) icyuma bari bamaze igihe basaba kubera ko hari abarwayi basuzumwaga indwara bikaba ngombwa ko bakinyuzwamo.

Yagize ati “Umurwayi twapimaga tugasanga ari ngombwa ko anyura muri Scanner byadusabaga ko tumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) cyangwa muri CHUB i Butare, muri Roi Fayçal, mu Bitaro by’i Kanombe n’ibindi bikorana n’ubwishingizi).”

Dr Muvunyi avuga ko kwegereza ibikoresho bishya Ibitaro byanatumye ingano y’amafaranga bahaga abashoferi batwara imodoka zo mu bwoko bw’imbangukiragutabara (Ambulances) ndetse n’amavuta zinywa agabanuka ku kigero gishimishije.

Yongeyeho ati: ”Mbere ibi byose byadutezaga igihombo ku mpande harimo na serivisi zihabwa abarwayi.”

Mu bindi bikoresho Ibitaro byahawe harimo igifotora umubiri w’umurwayi watewe umuti wabugenewe bita (Fluorospot Compact) kigasuzuma umuhogo, igifu mu mara n’imiyoborantanga y’abagore.

Yagize ati “Ibi bikoresho byose bibona indwara nyinshi ibindi bikoresho dusanganywe bitabona.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko aho batangira serivisi ari mu nyubako nshya bubakiwe hakaba hiyongereyeho n’ibyo bikoresho bigezweho.

Dr. Muvunyi avuga ko usibye ibyo bikoresho, mu Bitaro bya Kabgayi bungutse n’abaganga b’inzobere bashinzwe gukoresha ibi byuma hakiyongeraho n’abandi bahawe amahugurwa y’igihe kirekire bashinzwe kubikoresha.

Yavuze ko hari n’abandi baganga b’inzobere 16 bashinzwe kuvura indwara z’abagore.

Ibitaro bya Kabgayi byashyizwe ku rwego (Level 2 Teaching Hospital) bikaba byakira abarwayi 400 ku munsi.

Bamwe mu barwayi boherezwaga mu Bitaro bitandukanye bagiye kunyuzwa muri ibi byuma
Mu bindi bikoresho Ibitaro bya Kabgayi byahawe harimo igisuzuma umuhogo, amara, igifu n’imiyoborantanga y’abagore
Ibitaro bya Kabgayi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *