Phillipines yibasiwe n’umutingito ukomeye

Umutingito uri ku gipimo cya 6.9 wibasiye Igihugu cya Phillipines wica abantu 69, ukomeretse abarenga 150, mu gihe abandi benshi bagishakishwa.

Uyu mutingito wibasiye Amajyepfo ya Phillipines mu Ntara ya Cebu mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 30 Nzeri 2025.

Inzego z’ubutabazi muri icyo gihugu zavuze ko imibare y’ibanze yo ku wa Gatatu mu gitondo yagaragaza ko hamaze kubarurwa abantu 69 bapfuye, mu gihe abarenga 150 bari bakomeretse.

Abakuriye ubutabazi mu Ntara ya Cebu bavugaga ko ibitaro byari byuzuye abakomeretse cyane mu Mujyi wa Bogo, ahari izingiro ry’uwo mutingito, mu gihe ibikorwaremezo byinshi byangiritse.

Indege n’amato bya gisirikare nibyo byifashishwaga mu gutabara dore ko ako gace ari ikirwa gikikijwe n’amazi.

Share This Article
1 Comment
  • Ibini Ibihe Bigoye Namakuba Kugihugu Cya Phillipines Ndetse Nabaturage Baho Kuko Barikuhaburira Ubuzima Inzego Zishinzwe Ubutabazi Muri (UN) Nizirebeko Zagoboka Cyino Gihugu Kukokirimubihe Bitaboroheye Kuko Buriya Umutingito
    Nimubi Cyane . Mwibuke Umutingito Wigeze Kuba Muri
    TURUKIYA Na SILIRIYA Ugahitana Abantu Barenga 50000 Byari Ibihe Bigoranye . Gusa Phillipines Turayihanganisije Muri Ibibihe Bigoranye Irimo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *