Nyuma yo kwegukana umwanya wa Kabiri muri CAF Women’s Champions League Cecaf Qualifiers 2025, Rayon Sports Women Football Club, yakiriwe n’ubuyobozi bwa Murera ndetse bashimirwa uko bitwaye.
Ibirori byo kwakira aba bakinnyi no gusangira na bo, byabaye ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025. Byitabiriwe n’abarimo umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, umuyobozi wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeanine n’abandi bashyitsi bari batumiwe.
Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu ubwo yafataga umwanya wo kubagezaho ijambo yabateguriye, yabanje kubashimira uko bitwaye muri Cecafa bagahesha ishema Gikundiro n’Igihugu muri rusange.
Uyu muyobozi yakomeje abizeza ko hari byinshi biri gukosorwa kugira ngo ibibazo by’amikoro bikunda kugonga iyi kipe, bishire burundu mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026.
Kapiteni w’ikipe, Uwimababazi Immaculée, yahagarariye bagenzi be maze abanza gushimira buri umwe wagize uruhare ngo Rayon Sports WFC igere ku ku mukino wa nyuma wa CECAFA.
Yijeje ubuyobozi ko we na bagenzi be bagomba gutanga ibyabo byose bakisubiza igikombe cya Shampiyona kuko ari urufunguzo ruzabasubiza ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’ibiganiro byabereye muri ibi birori, abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri “Famille Rutsiro”, bashimiwe uruhare bagize mu kubasha gukusanya amafaranga y’agahimbazamusyi kahawe aba bakobwa ubwo babashaga kugera muri ½ no ku mukino wa nyuma.
Iri tsinda kandi, ryijeje aba bakobwa ko rirara ribahaye andi mafaranga y’ishimwe ryabageneye bitewe n’uko bitwaye.
Iyi kipe yo mu Nzove, yatsindiwe ku mukino wa nyuma na JKT Queens yo muri Tanzania igitego 1-0 bituma ibura itike yo kuzahagararira Akarere ka Cecafa mu mikino Nyafurika ya CAF Women’s Champions League.








UMUSEKE.RW