Abantu barindwi (7) bo mu karere ka Gisagara batawe muri yombi bakekwaho kwica umusaza w’imyaka 77.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Duwane mu mudugudu wa Buhoro abantu barindwi harimo umugore umwe batawe muri yombi.
Aba bakekwaho urugomo rwateye urupfu rw’umusaza witwa Ntibishimirwa w’imyaka 77 aho bikekwa ko mu ijoro rya taliki ya 28/08/2025 nyakwigendera yagiye mu murima w’uwitwa Gasana Pascal kwiba ibijumba baramwirukankana asimbuka umukingo agwa hasi aravunika bimuviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye kubakurikirana naho umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kibirizi mu karere ka Gisagara.
Polisi yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo, igasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona cyahungabanya umutekano n’ituze.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara
Uuuuh, iyi nkuru sinyumvise neza, kwirukankana umujura utamukozeho akagwa hasi cg mu modoka agapfa BIRAHANIRWA?!?!?!
Ubwo bisobanuye ko ubonye umujura ugomba kwigumira kure ukamureka agatwara ibyo yagezeho ngo utamutera ubwoba akiruka agapfa!!!!!!!!!!
Kuri iyi nkuru y’umusaza wapfuye, bishatse kuvuga ko abo bantu 7 bamwihaniye. Ubwo rero bagomba gukurikiranwa n’amategeko. Urumva ko yari umunyantege nke,ahubwo bagombaga kumuha cg kumwongera n’ibindi.