Habihirwe Aristide utoza muri La Jeunesse FC, ni umwe mu batoza beza bakiri bato bakomeje gutanga icyizere mu Banyarwanda bakora uyu mwuga.
Habihirwe amaze imyaka ibiri gusa muri uyu mwuga wo gutoza, ariko ari mu Banyarwanda beza kugeza ubu batanga icyizere cyo kuzavamo umutoza mwiza.
Uyu musore Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, ni umwe mu bo kutarenza ingohe, cyane ko n’abakinnyi atoza bazamuka umunsi ku wundi mu gice ashinzwe kubatozamo.
Habihirwe Aristide ufite Licence D ariko uri kwitegura kuzakorera Licence C CAF izakorwa uyu mwaka, yahagaritse gukina akiri muto kubera imvune yagize.
Uyu mutoza yaciye mu makipe nka Kiyovu Sports na Mukura VS. Yakinaga nka rutahizamu.
N’ubwo ataramara imyaka myinshi muri uyu mwuga, ari mu batoza beza bongerera imbaraga abakinnyi, cyane ko anafite inyota yo gukomeza kwiga ibijyanye n’uyu mwuga wo gutoza.


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW
Abanyamakuru baragwira? Ariko uri kumwamamaza? Ngo ni umutoza umaze imyaka ibiri Kandi utanga ikizere? La Jeunesse atoza muri iyo myaka 2 yayigejeje kuki? Ko uvuze ko abakinnyi atoza nazamura urwego umunsi ku munsi , urwo rwego rwavuyehe rugeze he? Harya Sadi we ngo nawe uri kwiga gutoza? Ubwo watangiye gushaka connection y’uburyo nawe uzajya utuburira Amakipe ngo urakaze?
Sadi we icyakubwira ukungu uyumutoza arumusinzi kabuhariwe siwagakwiriye kuvuga gutya.umutoza usinda agasinda na buri joro buri kucye bafite umukino. URwanda rukeneye abatoza bafite indangagaciro bazi icyo bashaka biyubaha bakanubahisha umwuga wabo bakora.
Gusa uyu mugoza we arasinda agatukana akarara mu mihanda yo muri kigali agwirirana hafi mu masaa sita zijoro ari mutubari.rero reka kwamamaza mujye muba abanyamwuga ubushuti cg isano mubishyire ruhande ahubwo umugire inama niba harikibahuza kuko nibitaba ibyo arakora amabara masa.