Kuri uyu wa mbere, Umushumba wa kiliziya Gatorika,Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha ababana bahuje ibitsina, ku mpinduka zikomeye mu nyigisho za Vatikani.
Ibi bibaye mu gihe ubusanzwe muri Kiiriziya Gatorika,ishyingirwa ryemewe ryari iry’umugabo n’umugore gusa, batemerega ishyingirwa ry’abahuje ibitsinda.
Mu Kwakira uyu mwaka Papa Francis yabaye nk’uca amarenga aho yavugaga ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye “kwemerwa imbere y’amategeko” no “kugira umuryango”.
Papa Francis yavugaga ko abaryamana bahuje ibitsina ari “ abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango. Nta n’umwe akwiye gutabwacyangwa ngo agirirwe nabi kubera icyo. Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana. Bityo bikaba barinzwe n’amategeko”.
Papa Francis yagiye akenshi anengwa na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika kubera itegeko ryo muri 2021,ryasohowe n’ibiro bya Vatikani bishinzwe imyemerere rivuga ko kiliziya itashyigikira ababana bahuje ibitsina”kubera ko Imana itaha umugisha igicumuro.”
UMUSEKE.RW
Muraho neza byaba byiza kurusha utanze inkuru ugatanga na source yaho wakuye iyo nkuru. ( Bivuze ngo umuseke wo watangaje iy’inkuru wabikuye he ) ikimenyestso cy’uko mutabyihinbiye n’ikihe ? Urugero itangazo risinye or video yayo magambo Francis ubwe abyivugira . Urakoze cyane
@Umuseke. Iyo mutangaza inkuru nk’izi zibinyoma, muba mwihemukira. Ariko se muba mushaka kugera kuki? Abarwanya Papa na Kiiziya Gatolika bazayisamira hejuru ariko nimwe muzaba mwabagaburiye ibinyoma. Ref: https://spiritdaily.org/blog/news/vatican-okay-blessing-irregular-couples
Nyuma mukosore inkuru yanyu
Bavandimwe mwatangaje iyi nkuru, namwe muzi neza ko mutari mugamije ko imenyekana byonyine, nimvugo mukoresha igaragza intego yanyu ko ari ukwandagaza ubuyobozi bwa Kiliziya y’Imana. Cyakora sinabarenganya kuko uwayiteguye ari byo bimutunze, ariko muzirikane ko urukundo rw’Imana rutagira umupaka, kandi ko igusha imvura ku babi n’abeza. Mubanze musobanukirwe neza uko Kiliziya isobanura isakaramentu ry’ugushyingirwa, mubone ubuvuga ibyo Papa yemeje. Ikindi kandi, niba musobanukiwe neza akazi mukora, amkuru atari cited afatwa nk’ibihuha! Muvane ibyo bihuha byanya aho, murangamire Nyagasani, kandi mwiyambaze Umubyeyi Bikira Mariya, we udahwema kuduhakirwa ku Mana ishobora byose.